NEWS
Perezida w’inteko ishingamategeko yasabye ko abiba lisansi bashyirirwaho igihano cy’urupfu
Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi, Daniel Gélase Ndabirabe, yemeza ko hari abantu bahisha lisansi nyinshi mu rugo aribyo bituma ibura bityo bagakwiye gukatirwa igihano cy’urupfu bakicwa.
Uburundi bumaze igihe mu kibazo cyo kubura ibikomoka kuri Peteroli, ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byaraparitse ,lisansi nkeya ibonetse isaranganywa mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange ndetse n’imodoka z’abayobozi.
Abayobozi b’iki gihugu bakomeje kwitana ba mwana ku ibura rya lisansi ariko Bwana Daniel Gélase Ndabirabe we yasabye ko hashakishwa abahisha lisansi mu ngo ko hasubizwaho igihano cy’urupfu bakicwa.
Ibi yabivugiye mu nteko kuwa 13 Kamena,ubwo yamaganaga abadepite bakomezaga kvuga ku bibazo byugarije abaturage nkuko SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Yagize ati: “Mwakunze kugaruka ku kibazo cya lisansi, ariko ndibaza: aba bantu bahisha lisansi mu mazu, umuntu ashobora gutungurwa afite litiro ibihumbi 5, litiro ibihumbi 3 bya lisansi… Kuki uyu muntu akora ibi? Kandi muravuga ko nta lisansi ihari mu gihe muri mwe harimo bamwe bayihisha mu mazu cyangwa inshuti zanyu ariko ntacyo muvuga.”
Bwana Ndabirabe avuga ko ibi byakemurwa no kwica aba yise abagambanyi ati:”Ntimukabe nka bo. Abantu bahisha lisansi kugira ngo abaturage bigomeke. N’ubu reba, hari amakamyo azana lisansi. Ariko ijya he? Tuzasaba guverinoma kongera kugarura igihano cy’urupfu ku muntu wese wafashwe yiba lisansi kuko ibyo bingana no gukenesha igihugu n’abaturage muvuga.Aramutse yiciwe aho, birashoboka ko ibintu byagenda neza. ”
Ku bwa Daniel Gélase Ndabirabe, abadepite bavuga ko mu Burundi hari ibibazo by’umwihariko ibya lisansi, bakwiye guhagarara kubera ko Abarundi bagishobora kubona icyo kurya.
Yavuze ko abadepite bavuga ko Abarundi bakenye babeshya kuko nta murundi wabuze ibyokurya ndetse ko abaturage bose batatunga indege cyangwa imodoka.
SRC:SOS Medias Burundi