NEWS
Nyagatare: Ukekwaho kwica imisambi 10 ayiroze yashenguye abaturage
Abaturage bahinga umuceri mu kibaya cy’Umuvumba mu Mudugudu w’Uwinkiko, Akagari ka Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, batunguwe no kugera aho bakorera ubuhinzi bagasanga imisambi 10 yapfuye, bikekwa ko yishwe n’uburozi.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo bamwe muri abo baturage bafatiye mu cyuho Sindikubwabo Jean Marie Vianney yateze imisambi ibigori biriho umutri wica ibikoko witwa ‘Kalo’ ndetse bamufatana imisanmbi itandatu yari atwaye mu mufuka indi bayibona mu mirima y’umuceri.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bavuze ko mu busanzwe Sindikubwabo adahinga umuceri mu gishanga ko ahubwo acumbitse, akaba yaraje asaba akazi ko gufasha abahinzi gusarura umuceri ariko akajya atega ibishuhe, inuma n’izindi nyoni ziguruka bikagera n’aho atega imisambi.
Kamufozi Etienne yagize ati: “Imiti akunze gutegesha iva mu gihugu cya Uganda aho atega ibigori mu gishanga, imisambi n’ibindi biguruka byaryaho bigapfa. Uyu muntu asanzwe abikora ariko uyu munsi twamufatanye imisambi mu mufuka ayijyanye.”
Yakomeje agira ati: “Mu busanzwe imisambi ntitwonera kandi nta kibazo iteye ku buryo yategwa ngo yicwe, hona inyoni nto ariko na zo ntabwo ari izo gutega ngo zicwe kuko ibiguruka yarabimaze.”
Shumbusho Venuste Umuyobozi w’irondo rya Kazaza, yagize ati: “Abaturage bafashe Sindikubwabo amaze gushyira mu mufuka imisambi itandatu bahita badutabaza, tuhageze tubona mu gishanga hari n’indi ine yapfuye. Si umuhinzi w’umuceri kuko akazi akora ni ako gutega ibiguruka byose abonye kandi akajya kubicuruza.”
Nyuma y’uko abaturage bamufatanye imisambi bavuze ko bahise bahamagaza abakora irondo ry’umwuga bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwempasha.
Umuyobozi Wungirije mu muryango wigenga ushinzwe kubungabunga inyamanswa zo mu gasozi n’indiri kamere cyane cyane inyoni y’Umusambi (Rwanda Wildlife Conservation Association- RWCA), Dr Deo Ruhagaze, yavuze ko bagiye gukora isuzuma nyaryo ngo hamenyekane icyishe iyi misambi.
Akangurira abaturage kutarya inyama z’inyamaswa zipfushije cyane ko bigira ingaruka ku buzima bwabo. Dr Deo Ruhagaze yongera kandi gushishikariza abaturage kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Yagize ati: “Twavutse ndetse dukura imisambi iriho, ni inshingano ya buri Munyarwanda wese mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’Imisambi. Twese dufatanyirije hamwe nkuko abaturage bafatanyije gufata ukekwaho kwica Imisambi, nibakomereze aho kandi turasaba ubufatnye bwa buri muntu wese gutanga amakuru ndetse tubungabunge n’imisambi kandi niba hari n’ikibazo ishobora guteza tukimenyere ku gihe kugira ngo turebe icyo twagikoraho vuba na bwangu.”
Umukozi ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no hanze yayo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Muvunyi Richard, yavuze ko abaturage bakwiye gufatanya n’inzego zitandukanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima batanga amakuru ku gihe kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Dr Muvunyi yavuze ko nta muturage wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamaswa ku giti cye kuko hariho amategeko amuhana ndetse n’ibihano biteganyijwe ko ahubwo abaturage bakwiye kugira imyumvire ko kubungabunga ibinyamubuzima ari inshingano zabo no kugaragariza inzego zibishinzwe mu gihe iyo nyamaswa yaba ibangamiye abaturage.
Yagize ati: “Si byiza ko umuturage yifatira icyemezo mu gihe abangamiwe n’inyamaswa ngo ayikize ahubwo akwiye kubibwira ubuyobozi bumwegereye tugafatanya gushaka igisubizo kirambye.”
Ibarura ryakozwe na Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA) muri 2023, ryaragaragaje ko mu gihugu hose hari Imisambi 1.216; mu Karere ka Nyagatare ni ho higanje imisambi myishi aho iryo barura ryagaragaje ko karimo Imisambi 370.
Itegeko n° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akozei cyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko,ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).