Connect with us

NEWS

Mwalimu yajuririye icyemezo cya NEC cyo kutamushyira mu biyamamariza kuba Perezida

Published

on

Mwalimu Hakizimana Innocent wari watanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yavuze ko akimara kutagaragara ku rutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamaza yahise ajya kujurira kuri komisiyo y’igihugu y’amatora [NEC].

Ku itariki ya gatandatu z’uku kwezi ni bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bujuje ibisabwa kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Ku isonga haje Perezida Kagame watanzwe n’ishyaka FPR -Inkotanyi riri ku butegetsi, Bwana Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Bwana Philippe Mpayimana, umukandida wigenga.

Abakandida batandatu bigenga kuri uyu mwanya Komisiyo y’igihugu bose yavuze ko batujuje ibisabwa. Abo barimo Jean Mbanda, Diane Shima Rwigara, Herman Manirareba, Thomas Habimana, Innocent Hakizimana na Barafinda Sekikubo Fred.

Bose bagahurira ku kuba batababashije kugaragaza imikono 12 muri buri karere ishyigikira kandidatire zabo.

Ni ingingo ikumira bidasubirwaho abagaragajwe ko ibyagombwa byabo bituzuye kuko komisiyo y’amatora yavuze ko ntawemerewe gusubira gushakisha indi mikono.

Avugana n’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, Hakizimana yasobanuye ko nyuma y’aho komisiyo y’igihugu y’amatora imugaragarije ku rutonde rw’abatujuje ibisabwa bwakeye ayitura. Avuga ko yatanze ubujurire mu nyandiko kandi babwakiriye bakajya banaganira kuri telefone.

Innocent Hakizimana washakaga guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka hari inenge abona kuri komisiyo y’igihugu y’amatora.

Mu kiganiro n’Ijwi ry’Amerika, Diane Shima Rwigara nawe yavuze ko hari ibyo abashinzwe gutegura amatora bakwiye guhindura mu mitegurire yayo.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko ritabashije kumenya niba mu bakandida batandatu bigenga hari uwaba yarabashije kuzuza ibisabwa.

Rivuga ko mu bihe bitandukanye ryahamagaye abayobora Komisiyo y’igihugu y’amatora ariko ntibyarishobokera kubavugisha. Ntibanasubije ubutumwa bandikiwe kuri telefone zabo ngendanwa kuri iyi ngingo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeza burundu abemerewe kwiyamamaza.