NEWS
Umuhanzi ukomeye mu Rwanda yafungishije umupolisi nyuma yo kumuha amafaranga akajya kumubeshyera muri RIB avuga ko ari ruswa yasabwe
Amakuru akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, aravuga ko umuhanzi w’icyamamare witwa Christopher Muneza yafungishije umwana muto w’umupolisi ndetse akamwirukanisha mu kazi ke nyuma yo kumubeshyera ko yamwatse ruswa y’ibihumbi 20 Frw ubwo yari amaze kumuhagarika mu muhanda.
Amakuru ducyesha IMIRASIRETV aturuka muri bamwe mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda barimo Dj Brianne, uwamamaye nka GodFather ndetse na Djihad, binyuze mu kiganiro bakoreye ku rukuta rwa X [rwahoze ari Twitter].
Dj Brianne watangaje ko ari we wa mbere wamenye aya makuru, yavuze ko mu minsi yashize ubwo yari azindutse agiye mu kazi, ageze hanze y’igipangu yahuye n’umusore ukiri muto amubwira ko amaze igihe amushaka nyuma y’uko avuye muri gereza ngo yarafungishijwe n’uyu muhanzi w’icyamamare.
Uyu musore bavuze ko ari mu kigero cy’imyaka 28 na 34, yavuze ko amaze umwaka urenga muri gereza nyamara ngo azira ibinyoma uyu muhanzi yari amaze gutanga muri RIB avuga ko yatswe ruswa n’uyu wari umupolisi.
Uyu musore avuga ko bijya gutangira yari umupolisi [akora mu muhanda], yigeze guhagarika uyu muhanzi ariko ngo kuko yari asanzwe amufana, baraganiriye biba ngombwa ko bahana na nimero za telefone.
Icyakora ngo uyu mupolisi akimira kurekura uyu muhanzi ngo agende, hashize akanya gato yakiriye amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 20 Frw kuri telefone yoherejwe na Christopher.
Akimara kuyabona ngo undi [Christopher] yahise amuca inyuma amujyana muri RIB, avuga ko hari umupolisi umaze kumwaka ruswa ndetse ngo abereka na message avuga ko amaze kuyatanga.
Uyu muhanzi wamamaye kubera ubuhanga azwiho mu kuririmba no kwandika indirimbo, ngo yahise agenda ariko ngo birangira uriya musore yirukanywe mu kazi ke ndetse aza no gufungwa igihe kirenze umwaka umwe kandi ngo nyamara azira ubusa.
Ubwo aba basitari bakoraga iki kiganiro ntabwo guhamagara uriya musore byakunze kuko nta telefone yagiraga ndetse ngo iyo yari yahamagaje basanze ari iy’umuturanyi we.
Kugeza ubu ntacyo uyu muhanzi aratangaza kuri iki kirego gusa Dj Brianne na Djihadi bavugaga ko atari ubwa mbere bumvise aya makuru y’uko uyu muhanzi hari umusore yirukanishije mu kazi ke ndetse bikarangira anafunzwe, gusa ngo bari baranze kugira icyo babitangazaho kubera nta makuru menshi babifiteho.