NEWS
General André Ohenzo wayoboraga ingabo za FARDC i Minembwe afungiwe i Kinshasa
Mu mpera z’Icyumweru dusoje nibwo General André Ohenzo usanzwe ayoboye abasirikare ba FARDC mu misozi miremire y’I Mulenge, yahamagajwe i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akihagera ahita atabwa muri yombi.
Inkuru dukesha MCN ivuga ko uyu musirikare mukuru uyoboye Brigade ya 12 yo muri Minembwe, afungiwe i Kinshasa mu murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo nkuko bamwe mu basirikare bakora mu rwego rwa gisirikare rukora mu iperereza babitangaza.
Iyi nkuru ivuga ko General André Ohenzo afunzwe azira gukorana bya hafi na Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel, wamamaye ku izina rya Makanika.
Inavuga ko uyu musirikare afungiwe mu biro by’iperereza rya gisirikare cya FARDC i Kinshasa.
Aba basirikare babwiye Minembwe Capital News, bati: “Komanda wa Brigade ya 12, Gen André Ohenzo afungiwe i Kinshasa, kandi arazira gukorana bya hafi na Twirwaneho.”
General André Ohenzo yahawe kuyobora Brigade ya 12 tariki ya 13/02/2023,ahita avuga ko azanye amahoro mu misozi miremire y’i Mulenge, ni mu gihe yasanze hari ubushyamirane bukaze hagati ya Twirwaneho n’Ingabo za Leta ya Kinshasa,bwari bumaze hafi imyaka irenga itanu.
Kuva General André Ohenzo ageze muri ibi bice, ubukana bw’intambara bwaragabanutse hagati y’Ingabo za leta na Twirwaneho, ndetse na Maï Maï izwiho gukorana bya hafi n’izi ngabo za FARDC.
Ibyo bibaye mu gihe ingabo z’u Burundi zikorana n’iza FARDC zongeye kwisuka ku bwinshi mu misozi miremire y’i Mulenge aho binavugwa ko izi ngabo zaba zifite umugambi wo kurwanya Twirwaneho.
Ku munsi w’ejo hashize, nibwo izi ngabo z’u Burundi zageze mu Minembwe, ndetse zishinga n’ibirindiro mu bice byinshi byo muri Minembwe, nk’ahitwa Mukalingi, Kiziba no mu Bidegu.