Connect with us

NEWS

‘Hatagize igikorwa u Rwanda rushobora kuba ubutayu’ Minisitiri w’Ibidukikije

Published

on

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko hatagize igikorwa mu guhagarika isuri, ubutayu bwaba burimo gusatira igihugu cyacu.

Ibi yabitangarije RBA,aho yashimangiye ko ubutaka bw’u Rwanda butwarwa n’isuri bushobora gutuma ruhinduka ubutayu hatagize igikorwa.

Ati:”Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 27 z’ubutaka, ni ukuvuga hafi amakamyo [y’amapine icumi] 1 350 000 y’ubutaka isuri iba igiye kujugunya mu bindi bihugu. Ubu butaka bukaba bufite agaciro ka miliyari 810Frw.”

Yasabye abanyarwanda yaba mu muryango,ku kazi n’ahandi guhagurukira iki kibazo kuko gishobora kugira ingaruka kuri buri wese.

Yavuze ko ariya mafaranga miliyari 810 FRW atakara hatabarirwamo ifumbire n’ibindi bishyirwa mu butaka ngo bwere.

Yavuze ko u Rwanda rusabwa miliyari 513 FRW yo kubaka ubudahangarwa bwo kurwanya iyi suri itwara ubutaka bwarwo.

Yakomeje avuga ko ’ari uruhamba dukwiye kurwana twese.Ntabwo ari urugamba rw’umuntu umwe,ikigo kimwe cyangwa Minisiteri imwe.N’urugamba kuva ku mwana kugera ku musaza’

Yavuze ko Abanyarwanda badakwiriye gukomeza kurebera ngo ubutaka bwarwo bwigire mu Misiri beze hanyuma bo bakomeze barumbye.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ubu butaka bugenda,bukungahaza ibihugu bujyamo bityo Abanyarwanda bakwiriye guhagurukira rimwe bagahagarika iki gihombo.