Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yirukanye Madamu Jeanine Munyeshuli muri Guverinoma

Published

on

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yirukanye mu nshingano Madamu Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rugaragaza ko Munyeshuri yirukanywe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 116.

Izo nshingano Munyeshuli uakuweho yazishyizweho muri Kanama 2023.

Mbere yo kujya muri izo nshingano Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi kuri Bose (University of Global Health Equity/UGHE) guhera mu Kuboza 2021.

Icyo gihe yari no mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo y’iyo Kaminuza, inshingano yagiyeho muri Nyakanga 2021.

Munyeshuli yabaye Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya COGEBANQUE Plc, akaba afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bukungu n’ibarurishamibare (Masters in Economics and Statistics) yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

Yakoreye ikigo SouthBridge Group Rwanda nk’Umugishwanama (consultant) mbere y’uko aba n’Umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa kuva mu mwaka wa 2017-2018,.

Kuva mu 1998 kugeza mu 2002, Munyeshuli yakoreye Ikigo Unigestion cyo mu Busuwisi aho yari Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi n’ishoramari.

Hagati y’umwaka wa 2002 na 2009 yakoreye ikigo Picket Group nk’Umuyobozi ushinzwe Ingamba, ubu akaba azwi mu bikorwa byo gutoza imyitozo ya yoga.