NEWS
Polisi yafunze umusore wagaragaye akubita mugenzi wabo amusanze mu kazi
Umusore w’imyaka 19 wafashwe amashusho na camera ahondagura umpolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ahitwa i Kamiti muri Mirema,muri Kenya, yatawe muri yombi.
Uyu ukekwaho icyaha uzwi ku izina rya Ian Ngige Njoroge, yari mu nzu yakodeshaga ahitwa Green Span Estate i Donholm ubwo yafatwaga.
Raporo y’ibyabaye yakorewe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasarani,ivuga ko umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, Jacob Ogendo, yari ku kazi ku muhanda wa Kamiti ubwo yabonaga imodoka yaparitse nabi bibangamira abandi bakoreshaga umuhanda.
Ibi byatumye umupolisi yegera iyi modoka kugirango asaba umushoferi kuyikura mu muhanda bifashe abandi gutambuka.
Icyakora ngo uyu mushoferi abonye umupolisi yagerageje guhunga,ku bw’amahirwe make aragonga bituma ahagarara.
Ubwo yarwanaga no gukura imodoka mu nzira, umupolisi yinjiye mu modoka maze ategeka uyu mushoferi kuyitwara ayijyana ku biro bya polisi.
Amakuru agira ati:“Ageze kuri Quick Mart (supermarket), umushoferi yahise ahagarara, akura inkota munsi y’intebe. Umupolisi yasimbutse ava mu modoka ku bw’umutekano we, maze umushoferi amukurikira amukubita imigeri. ”
Uyu mupolisi yaje kugwa mu mwobo,uyu wamukubitaga ahita afata terefone ye igendanwa ayikuramo batiri abona kugenda.
Uyu mupolisi yatabawe n’abaturage, ajyanwa kwa muganga bamuha ubutabazi bw’ibanze mu bitaro bya Crestview Mother and Child Wellness Centre i Kasarani. Yimuriwe mu bitaro bya Mama Lucy Kibaki kugira ngo akomeze kuvurwa byisumbuyeho.
Hagati aho,uyu wakubise umupolisi ari mu maboko ya polisi iramuryoza uru rugomo yakoreye mugenzi wabo.