Connect with us

NEWS

Barafinda yongeye gutanga kandidatire asetsa abantu

Published

on

Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2017 yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ashaka kuba umukandida kuri uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

 

Barafinda aherekejwe n’umugore we yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa.

Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Barafinda yatangarije itangazamakuru ko yishimiye kubona ateye iyo ntambwe ndetse ibyangombwa bye bikaba byakiriwe na Komisiyo.

Ati “Kuba ntanze kandidatire yanjye ikaba yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ntabwo bintunguye.”

Yagaragaje ko urugendo rwo gushaka imikono 600 isabwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora rutari rworoshye ibintu yagereranyije no kurira umusozi wa kalisimbi.

Ati “Urugendo rwo gushaka abashyigikira kandidatire yanjye rwari rugoye cyane byari nk’agasozi Kalisimbi ariko uko byagenda kose Imana ntacyo twayiburana kuko kwizera birarema kandi byose birashoboka iyo wizera Imana kandi ikizerera mukuru.”

Yagaragaje ko yiteguye gusangiza abanyarwanda Politiki ifite icyangwa
Barafinda Sekikubo Fred wamenyekanye ubwo yatangiraga kugana Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) muri 2017 ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kandidatire ye ikaza gusubizwa inyuma bitewe no kutuzuza ibyangombwa byasabwaga.

Yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho amagambo ye yahererekanywaga n’abantu kuva ku bakiri bato kugeza ku bari mu zabukuru.

Barafinda yavuze ko urugendo rw’uyu mwaka rwo gushaka ibyemezo bye rutandukanye n’urwo muri 2017 kuko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa Politiki bitandukanye na mbere.

Ati “Manifesto yanjye ikubiyemo impamvu nziza nyinshi 200 nzaziramburra abanyamakuru mu buryo burambuye.”

Yagaragaje ko hari impamvu ibihumbi bibiri afite ku bijyanye no guteza imbere Afurika mu gihe yaba atowe ndetse n’impamvu ibihumbi 20 ku rwego rw’Isi yose.