NEWS
Uwifuza ko ingoma ya cyami isubiraho mu Rwanda arashaka kuba Perezida
Manirareba Herman, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, impapuro zisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024.
Uyu mugabo atsimbaraye ku gusubizaho ingoma ya cyami, yashyikirije komisiyo y’amatora ibyangombwa asaba kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu.
Akimara gutanga kandidatire yagize ati: “Umwanya wa Perezida wa Repubulika niwo unkwiye ariko umbonye ngenda mu nzira ntiwambonamo ubwo Bushobozi.
Nkimara kwicara ku ntebe y’ubutegetsi nta kindi gikorwa nakora uretse guhindura itegeko nshinga ryacu, u Rwanda rugasubira ku bwami kuko uko bwavuyeho byarambabaje cyane.”
Yibukwa aregera ko Bikiramariya atabonekeye Kibeho nk’uko gatulika ibivuga, ahubwo ari Nyirarumaga.
Mu byangombwa yatanze nta mikono 600 y’abantu bamusinyiye mu turere twose irimo.
Ati “Gushaka iriya mikono ya bariya bantu 600 ntabwo byoroshye, aho twagiye tugera twagiye duhura n’imbogamizi, inyinshi zishingiye ku kuba Abanyarwanda batazi neza ibintu byerekeranye n’amatora. Ubundi amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ni amatora y’Abanyarwanda.”
Yabwiye Komisiyo y’Amatora ko atararangiza gusinyisha, ko azayizana namara kuyibona yose.
Manirareba ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ariko siho aba, ahubwo atuye i Kigali.
Ku rundi ruhande,Mwubahamana Vicent Ferrire usanzwe ari umufundi yagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Mwubahamana yavuze ko mu gihe yagira amahirwe akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yazaharanira ko amategeko ashyirwaho adasiga inyuma abakora imirimo itanditse.
Yagize ati “Mu buzima busanzwe nkora akazi k’igifundi. Ndikorera, nize ibijyanye no kubaka ariko ubu ndi kwiga amategeko. Mbaho mu buzima rusange bwo guhura n’abantu bakora imirimo yo kubaka n’abandi bakora imirimo itanditse idafite umurongo mugari w’amategeko agenga abayikoreramo.”
Yakomeje ati “Niyo mpamvu mu myumvire no mu nararibonye yanjye nasaze byazaba byiza kuri njyewe mpagaze mu Nteko ngafasha igihugu mu kubaka amategeko ahuye neza n’iyo miterere y’abo bantu baba muri urwo rwego, yaba abakora mu mirimo yo kubaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi bakora iyo mirimo idafite amasezerano ahamye.”
Yakomeje avuga ko nk’Umunyarwanda yahisemo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kuko ari inshingano za buri wese.