Connect with us

NEWS

Burera: Imbogo zavuye muri Pariki zirara mu baturage zirabakomeretsa

Published

on

Kuri uyu wa Gatandatu, imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga zinjira mu baturage mu Mirenge ya Rugarama na Gahunga mu Karere ka Burera.

Izi mbogo zakomerekeje abaturage 7 barimo uwakomeretse cyane wajyanwe mu Bitaro bya Ruhengeri.

Mu mbogo zirindwi zinjiye mu baturage, imwe yishwe, eshatu ziracyari mu baturage mu gihe izindi zasubiye muri Pariki y’Ibirunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Mugiraneza Ignace, yabwiye RBA ko ahagana saa Kumi n’Ebyiri ari bwo abaturage batangiye kubamenyesha ko imbogo zatorotse, zikabatera.

Yavuze ko zamanukiye mu mirima y’abaturage ziza gutatana zijya mu tugari dutandukanye mu Mirenge ya Gahunda ndetse na Rugarama.

Yakomeje ati “Nyuma zatangiye guhura n’abaturage babyuka bajya mu mirimo. Mu Murenge wa Gahunga tumaze kubona abaturage batatu bakomerekejwe na zo ariko umwe yakomeretse cyane agiye kujyanwa mu Bitaroi bya Ruhengeri.’’

Mugiraneza yavuze ko ku Kigo Nderabuzima hamaze kugera batandatu bari kwitabwaho kugira ngo bavurwe.

Yavuze ko bari gusaba abaturage kwigengesera no kwirinda gusagarira imbogo kugira ngo birinde ibyago zishobora kubateza.