Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Published

on

Perezida Paul Kagame yageze muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye, uherutse gutorerwa kuyobora icyo gihugu, ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma.

Perezida Kagame yasuye igihugu cya Senegal kuri uyu wa Gatandutu tariki ya 11 Gicurasi 2024, yageze i Dakar mu murwa mukuru nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

Perezida Kayishimiye intsinzi ya Bassirou Diomaye Faye, ndetse avuga ko ari igihamya nyakuri cy’icyizere cy’abaturage ba Senegal cyane ko bakoze amatora mu mutuzo.

U Rwanda na Senegal ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye harimo nk’ay’ubufatanye mu by’umuco kandi biteganya no gusinya andi masezerano mu rwego rw’uburezi, ubuzima n’andi.

ikindi ni uko guhera mu Ukwakira 2017, Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali-Dakar, ingendo eshatu mu cyumweru, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.