NEWS
Impanuka y’imodoka yahitanye umushoferi, inakomeretsa 3 yari atwaye
Imodoka yo mu bwoko bwa fuso yavaga i Kigali yageze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi irenga umuhanda igwa muri metero 10 munsi yawo, umushoferi yahita apfa, abacuruzi 2 yari atwaye na kigingi barakomereka.
Iyo modoka yari itwaye toni 10 z’ibicuruzwa ibivanye i Kigali ibijyana muri santere y’ubucuruzi ya Gatare, mu Murengae wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.
Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’igice z’urukerera zishyira uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, ubwo umushoferi bikekwa ko yari yasinziriye, anananiwe cyane n’abo bari kumwe basinziriye yagera mu ikorosi ryo mu Murenge wa Rubengera akananirwa kurikata, agata umukono we, imodoka iracuranguka, igwa munsi y’umuhanda, ahita apfa.
Ati: “Impanuka yatewe n’umunaniro no gusinzira byateye umushoferi kuyobora nabi imodoka, ikagwa maze ikanamuhitana.
Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kibuye Aho n’abakomeretse ari ho bari kuvurirwa.Imodoka yangiritse, ibitangiritse mu bicuruzwa yari ipakiye babipakiye mu yindi babijyana aho byajyaga, modoka bari gushaka uko bayikura aho yaguye.”
SP Kayigi yihanganishje umuryango wabuze uwawo, anatanga ubutumwa ko igihe cyose, nubwo haba ari kumanywa, umushoferi yumva ananiwe, atangiye gusinzira cyangwa yafashe imiti ituma acika intege, atagomba gukomeza guhatiriza, agomba kuyivamo akabanza akaruhuka kuko urugendo rurerure n’ubushyuhe bwinshi buba buri mu modoka biba bimusaba kubanza kuruhuka, agafata ingufu mbere yo kongera guhaguruka.
Nyir’imodoka Ndayisaba Claver yabwiye Imvaho Nshya ko ibiciruzwa byarimo byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 25.000.000, akaba akomeje gukurikirana ubuzima bw’abarwariye mu bitaro bya Kibuye, n’uburyo bashyingura nyakwigendera Eugène wari uyitwaye.
Bibaye mu gihe muri uyu muryango haherutse ibindi byago, aho mukuru w’uyu nyir’imodoka Ndayisenga Claver ,Past Ndababonye Damien, ku wa kane ushize tariki ya 9 Gicurasi yahishije inzu yo guturamo yakodeshwaga mu Mudugudu wa Wimana, Skagari ka Gatare, Umurenge wa Macuba.
Ndayisaba Claver akavuga ko ibyababayeho bombi bikurikiranye ari ibyago bikomeye.