Connect with us

Uncategorized

U Burundi bwagabweho igitero cy’iterabwoba

Published

on

Perezida Evariste Ndayishimiye yihanganishije abakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura.

Ni igitero cyagabwe ku masaha y’umugoroba aho bivugwa ko abantu bagera ku icyenda bamaze kugikomerekeramo, icyakora amakuru y’abakiguyemo ntiyahise amanyekana.

Nyuma y’iki gitero, imodoka nyinshi z’abashinzwe umutekano zahise zigota aho cyabereye ndetse n’imihanda imwe n’imwe irafungwa, mu gihe iperereza ryahise ritangizwa kugira ngo hamenyekane ibyabaye muri rusange.

Perezida Evariste Ndayishimiye yasezeranyije ko abagize uruhare muri iki gitero bazafatwa kandi bakoherezwa imbere y’ubutabera, gusa amakuru y’abakigizemo uruhare ntabwo arajya hanze.

U Burundi bumaze iminsi bwibasirwa n’ibitero byakunze kugabwa n’umutwe wa RED-Tabara, icyakora kugera mu masaha y’umugoroba, ntabwo wari wakigamba iki gitero gifite igisobanuro gikomeye cyane, dore ko cyagabwe mu Mujyi ahantu hahurira abantu benshi.