Connect with us

NEWS

M23 yongeye gushinja FARDC n’abambari bayo kuyigabaho ibitero

Published

on

Umutwe wa M23 wemeje ko ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo zirimo iza SADC n’iz’u Burundi,zabateye mu bice ugenzura nabo birwanaho.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2024, yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Kanyuka yagize ati “Kuva mu gitondo cya kare, ubufatanye bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugizwe na FARDC, FDLR, Abacancuro, inyeshyamba (Wazalendo), ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC batangije ibitero mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Sake, Mitumbara no mu bice bihakikije.”

Umuvuzi wa M23 akomeza avuga ko ibi bitero bikomeje gutwara ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage b’abasivile, ndetse abandi banshi bakava mu byabo.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ribarizwamo n’umutwe wa M23, rimenyesha akarere n’imiryango mpuzamahanga ko ibi bitero bikomeje kwibasira abasivile, akavuga ko umutwe wa M23 uzakomeza kwirwanaho no kurwana ku baturage bari mu bice ugenzura.

Mu minsi ishize,SADC yavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC (SAMIDRC) zifatanyije na FARDC bagiye kugaba ibitero simusiga byo kuwutsinsura nyuma yo kuwushinja kurasa ibisasu mu mpunzi zo mu nkambi ya Mugunga.

Kurikira inkuru ziribi kubera muri DR Congo