NEWS
Bashyinguye umugabo hashize amasaha make bamubona ari muzima
Hakizimana Silas umugabo utuye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhangoyatunguye benshi mu bari baraye bamushyinguye hanyuma akaaruka akababwira ko atapfuye ko ahubwo bashyinguye utari we.
Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe,utuye mu kagari ka Gitisi mu mudugudu wa Nyarugenge,abaturage bamushyinguye kuwa 06 Gicurasi 2024 nimugoroba barataha.
Hanyuma kuwa 07 Gicurasi mu gitondo,yagaragaye mu gace atuyemo,abantu bamubona bakiruka kugeza ubwo umugore we amubonye ariruka arahunga ngo ni umuzimu.
Uyu mugore ngo yaje kugwa muri koma kubera uku gutungurwa gusa aza gukira gusa ngo aracyafite ihungabana nkuko TV1 dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uyu mugabo ngo yavuye iwabo i Bweramana yerekeza mu mayaga gukora akazi karimo ak’ubuhinzi ariko we n’umugore we nta telefoni bari bafite.
Abari bamuhamagaye ngo bamuhe akazi,bamuhamagaye kuri telefoni y’abaturanyi hanyuma bamutegereje baramubura.Hari kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.
Uyu mugabo ngo no kuwa kane ntiyahageze byatumye babaza uriya muturanyi watije uyu mugabo telefoni ababwira ko atigeze agaruka.
Abagize uyu muryango w’uyu mugabo n’abaturanyi ngo bakomeje kumva amakuru ko hari abantu bishwe n’ibiza batwawe n’imigezi aho akarere ka Nyanza gahanira imbibi na Ruhango.
Aba babwiwe ko imirambo yabo yabonetse ndetse ibitaro bya Nyanza bitangaza ko bikibitse umurambo w’umugabo bitazi inkomoko ye n’imyirondoro ye ndetse batarabona n’abafitanye nawe isano.
Umugore wa Hakizimana,mushiki we n’abandi bafitanye isano bahise bajya ku bitaro bya Nyanza baherekejwe na mutwarasibo wabo.
Aba ngo bahageze bitegereje uyu murambo ibitaro bya Nyanza byari bifite babonye ngo ari uwa Hakizimana Silas.
Ushinzwe uburuhukiro ngo yababwiye guhamagara umugore wa Silas kubera ko we atari yinjiye ngo arebe,asanga umurambo wambaye ubusa ariko ngo kubera ko isura ye itagaragaraga neza,barebera ku maboko n’ahandi bemeza ko uyu ari Silas.
Abantu batandatu bari bagiye kureba uyu murambo bemeje ko uyu murambo ari uwa Silas bityo biyemeza kuwutwara bakawushyingura.
Ku cyumweru nibwo ngo aba bagiye kujya gufata umurambo ariko ibitaro bibabwira ko bigiye gukorana n’izindi nzego bapime ibikumwe bahuze n’imyirondoro.
Aba basabwe gusubirayo ku wa Mbere,akarere ka Ruhango kabatiza imodoka kuko uyu muryango utifashije.
Ibitaro byabimye umurambo bigeze nimugoroba baramubaha baramutwara bamushyingura Kuwa mbere nijoro.
Kubera ko ibi byabaye nijoro,gahunda yo gusezera ku murambo ntiyakozwe neza byatumye hatabaho kwitegereza.
Kuwa 07 Gicurasi nibwo Hakizimana yagarutse mu rugo rwe,abantu barahurura abandi barahunga byatumye ubuyobozi bumujyana kumucumbikira ku kagari.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza,SP Samuel Nkundibiza yabwiye TV1 ko abagize umuryango wa Silas bemeje ko umurambo ari uwabo nyuma y’uko umurambo uzanwe ku bitaro n’inzego zibanze zivuga ko zitoraguye umurambo we mu mugezi.
Uyu yavuze ko uyu murambo nta mwirondoro we bari bafite ndetse ko nta kindi yari azwiho ariyo mpamvu bamutanze.
Hakizimana ngo afite umujinya mwinshi cyane kubera ko umuryango we wamwibeshyeho ukamushyingura ari muzima.