NEWS
Kugera mu rugo birasaba urwego
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muhima, mu Mudugudu w’Intiganda, mu karere ka Nyarugenge, barataka ko uwo bita’Umunyabubasha’ yabashyize mu manegeka kandi agafunga inzira, bigoranye kugera mu ngo zabo, ibyo bakavuga ko ari akarengane.
Ni ikibazo bavuga ko kimaze iminsi ibiri, ubwo umushoramari uzwi ku izina rya Materine, yashakaga gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka bwe, akazana imashini zicukura ubutaka ariko aza gusatira ahari isoko ry’abazunguzayi ndetse n’ingo z’abaturage bityo bakisanga mu manegeka.
Ni ikibazo cyahagurukije umujyi wa Kigali , ubuyobozi bwa Polisi, ubw’Umurenge ndetse n’Akarere ka Nyarugenge hagamijwe kureba niba uwo mushoramari yarakoze ibintu binyuranyije n’amategeko.
Bamwe mu baturage bo bavuga ko ubuzima bwabo bwamaze kujya mu kaga kuko kuri ubu kugera mu rugo bari kwifashisha urwego.
Umwe yagize ati “ Twe ikibazo dufite, ni umuntu tubangikanye, yaracukuye atwima inzira,ni ahantu twavukiye, tumaze igihe ariko we ari kuvuga ko nta nzira yigeze ihaba kandi ikibanza cyose ari icye, nta hantu dufite turi buce. Yashishije ubutaka bwe ariko afata n’inzira , ubu turamanitse turi ku kanunga.”
Akomeza ati “Ubu gutaha ni ugushinga urwego, tukaruzamukaho,bamwe bakagwa abandi bakagerageza kubakurura.Nk’ubu uyu munsi abanyeshuri bamwe ntabwo bigeze biga kuko nta hantu bari kubona aho bari buce. Twe ntabwo dushaka ubutaka bwe, icyo dushaka ni uko yaduha inzira .”
Undi nawe ati “ Uyu ni umuhanda wari usanzwe, abaturage bazamukagamo, imodoka zarahaparikaga,hakaba inzira nyabagendwa izamuka, ikagera ruguru ku rusengero rwa ADEPR.”
Akomeza ati “ Ikibazo dufite turashaka inzira z’abaturage nk’abantu bahatuye.Uyu mugabo yazitwimye, ubu amazu aranagana. Ubu turi mu gihe cy’imvura kibi,imvura ishobora gutuma n’amazu amanuka. Ubu imvura iguye, amazu akagwa, nta nubwo bakwemerera gusana ni amanegeka. Urabizi ko iyo bisenyutse, umuturage arihombera, ni ukwimuka kubera ko hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
Uyu mushoramari uzwi nka Materine nubwo yanze kuvugana n’itangazamakuru, avuga ko yahabwa umwanya akabanza agasoza ibikorwa bye , hanyuma akazatanga inzira y’abaturage nyuma.
Advertisement –
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Ngabonziza Emmy, wari waje gutega amatwi abaturage, yirinze kuvuga ko uyu mugabo yaba ari mu makosa, cyakora asaba ko abaturage kuri uyu wa kabiri saa mbili za mu gitondo (8h00) ku biro by’Umurenge wa Muhima, baza kugirana inama ndetse n’uwo mushoramari, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.
Amakuru avuga ko mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024, uyu mugabo ari bwo yatangiye ibi bikorwa byo gusiza ikibanza cy’aho azubaka inyubako ndetse ko nta n’ibyangombwa yari yagahabwa.
Nyuma yaho iki kibazo cyinjiwemo n’izindi nzego, uyu mushoramari yategetswe kuba ahagaritse ibikorwa kugeza igihe hashatswe igisubizo kirambye.