Connect with us

NEWS

U Rwanda rwasubije Amerika yarushinje kurasa abasivili mu nkambi iri hafi ya Goma

Published

on

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo z’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kurasa ku nkambi y’impunzi ya Mugunga mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Madamu Makolo yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubunyamwuga zitarasa ku basivili nkuko Amerika yabivuze.

Amerika yatangaje ko yamagana igitero cyagabwe na RDF / M23 ku nkambi ya Mugunga y’abimuwe mu byabo (IDP) mu burasirazuba bwa DRCongo cyahitanye byibuze abantu 9, abandi 33 barakomereka.Yavuze ko benshi muri bo ari abagore n’abana.

Amerika yakomeje igira iti “Duhangayikishijwe cyane no kwagura imbago kwa RDF na M23 mu burasirazuba bwa DRC, byagize uruhare mu kwimura abaturage barenga miliyoni 2.5, kandi turahamagarira impande zombi kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”

Makolo ku rubuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.

Ati “Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n’Ingabo za RDC, FARDC.