Connect with us

NEWS

Abantu 35 bishwe n’urugomero rwaturitse, 10 baburirwa irengero

Published

on

Abantu 35 bapfuye abandi icumi baburirwa irengero nyuma y’urugomero rw’amazi rwaturikiye mu Majyepfo ya Kenya, inzu zikarengerwa ndetse n’imodoka nyinshi zigatwarwa n’amazi menshi.

Guverineri w’Intara ya Nakuru yo muri Kenya, Susan Kihika yatangarije ikinyamakuru CNN ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu buryo bugaragara.

Kuri uyu wa mbere Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Maigua Mwaura, yatangaje ko ibyabaye bije bikurikira umwuzure wibasiye igice kinini cya Kenya, wahitanye abantu 103 ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Kuri uyu wa Mbere kandi, Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare muri iki gihugu (Croix-Rouge) wavuze ko abantu benshi bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mai Mahiu kubera uwo mwuzure.

Ni mu gihe Minisiteri y’Uburezi nayo yatangaje ko amashuri abanza n’ayisumbuye abaye asubitse itangira ry’igihembwe cy’amashuri mu gihe kingana n’icyumweru  kugeza ku ya 6 Gicurasi.

Ejo ku Cyumweru Umuryango Croix-Rouge wavuze ko warokoye abantu 23  abandi baburirwa irengero nyuma yuko ubwato bwarohamye i Kona Punda ubwo bwerekezaga i Mororo, mu Ntara ya Tana River, wongeraho ko watabaye abarenga 300 kuva imvura yatangira kugwa muri Kenya uhereye muri Werurwe.