Connect with us

NEWS

DR Congo yihanije Apple inayisaba ibisobanuro ku ‘mabuye y’amaraso’ ishinja kugura n’u Rwanda

Published

on

Leta ya DR Congo ivuga ko, ibicishije ku banyamategeko b’i Paris, London na Washington yahaye ububasha, yihanije kandi isaba ibisobanuro mu gihe ntarengwa uruganda rwa Apple n’ibigo byayo mu Bufaransa ibashinja kugura ‘amabuye y’amaraso’ n’u Rwanda ivuga ko ava mu burasirazuba bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu itangazo, leta ya Kinshasa ivuga ko Apple mu bicuruzwa byayo ikoresha amabuye y’agaciro ya étain, tantale na tungstène (azwi cyane nka 3T), “yaguzwe ahanini mu Rwanda, kandi u Rwanda urebye rudacukura ayo mabuye”.

Kinshasa ivuga ko iyo mikorere itemewe n’amategeko, n’uruhare rwa kompanyi z’ikoranabuhanga mu kugura ayo mabuye, biha imari imitwe yitwaje intwaro “bigakongeza ubugizi bwa nabi kandi bigatuma amakuba ku bantu n’ibidukikije byiyongera ku butaka bwacu”.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi gucuruza amabuye avuye muri DR Congo mu buryo butemewe n’amategeko, ishimangira kandi ikavuga ko icukura hagati ya toni 8,000 na 9,000 z’amabuye y’agaciro atandukanye buri mwaka, ndetse u Rwanda rutunganya 9% bya tantale/tantalum ikoreshwa mu gukora ibikoresho bya ‘electronique’

Ikigo International Trade Administration cya leta ya Amerika kivuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bitunganya tin, tantalum, na tungsten (3T). Naho ikigo Ecofin Agency cy’ibijyanye n’imari muri Afrika kivuga ko umwaka ushize u Rwanda nanone rwaje imbere ya DR Congo mu kohereza ku isoko ryo hanze Coltan.

Kinshasa yo ivuga ko ifatanyije n’inzobere z’itsinda rigamije ubutabera mpuzamahanga, basohoye raporo bise “Minerais de sang – Le branchiment des 3T de la RDC par le Rwanda et des entités privées” – ‘Amabuye y’amaraso – Kweza 3T za RDC bikorwa n’u Rwanda n’ibigo byigenga’, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Kinshasa ari iyo raporo bashingiyeho bihaniza Apple kugura amabuye y’u Rwanda kandi basaba umukuru wayo ibisobanuro mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.

Kinshasa iburira ko Apple n’abakorana nayo nibatayiha “ibisobanuro bikwiye” muri ibyo byumweru bitatu, abanyamategeko yashyizeho “bazafata ingingo zikwiye”. Mu rwego rw’amategeko ibi bisobanuye gutanga ibirego, kuri iyi nshuro mu nkiko z’i Burayi.

Apple ni uruganda rutura rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ku isi, rubarirwa agaciro ka tiriyari $2.6, rugurisha ahanini telephone za iPhone, ibikoresho bya iPad na mudasobwa zikoresha ‘operating system’ ya Macintosh.

Mu manza Apple iregwamo, abayirega baba bayisaba indishyi ya miliyoni nyinshi z’amadorari. Mu gihe yagezwa mu rukiko na leta ya Kinshasa, iyi leta ishobora gusaba indishyi nini cyane bigendanye n’ibirego irega.

Si ubwa mbere inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga zirimo na Apple zishinjwa ibirego nk’iki.

Mu 2019 ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu, International Rights Advocates, cyatanze ikirego mu rukiko rwo muri Amerika gishinja Apple, Microsoft, Tesla, Dell Technologies na kompanyi ya Alphabet ifite Google, kugura no gukoresha cobalt iva muri DR Congo iba yabonetse hakoreshejwe abana mu kuyicukura, bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakaba inkomere.

Mu kwezi gushize, urukiko rw’ubujurire muri Amerika rwatesheje agaciro icyo kirego, ruvuga ko kuba izo kompanyi zaraguze cobalt iva muri DR Congo bidasobanuye ko zifite uruhare mu gukoresha abana imirimo y’ubucukuzi mu birombe by’ayo mabuye y’agaciro.

Kuva mu myaka myinshi ishize Leta ya Congo ishinja iy’u Rwanda guteza umutekano mucye icyo gihugu igamije gusahura umutungo kamere wayo, ibyo Kigali yakomeje guhakana.