Connect with us

NEWS

Kamanyinya katumye abarwanyi ba Wazalendo basubiranamo bararasana karahava

Published

on

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 24 Mata 2024, habaye imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo, mu bice byo muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi mirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo yabereye mu gace ka Kabondozi, aho amatsinda abiri y’abagize uwo mutwe basubiranyemo bararwana bikomeye, nk’uko abaturiye imisozi miremire ya Fizi babigitangarije.

Bavuga ko urwo rugamba rwumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya kandi ko zarimo zumvikanira mu bice bya Kabondozi na Munguli, byo muri Gurupema ya Babungwe, Secteur ya Tanganyika, Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Aya makuru yanemejwe na Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Fizi, Bunenga Leopold aho yanahise yamagana iyi mitwe yombi yo muri Wazalendo yasubiranyemo.

Avuga ko abaturage badashaka undi muntu ubazanira intambara mu gihe bari bagize igihe bafite amahoro. Yakomeje avuga ko ibyo gusubiranamo kwa Wazalendo byazanwe n’abarwanyi baba basinze.

Yagize ati: “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu,humvikanye imbunda ziremereye mu bice bya Munguli. Ibyo byongeye gutera akajagari mu benegihugu, no kubatera ubwoba kandi abandi benshi bakaba baraye mu bihuru kubera urusaku rw’imbunda.”

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile yakomeje avuga ko aba Wazalendo bavuga ko iyo ntambara yatewe n’umukomanda wabo witwa Asopa nawe wari wasinze biviramo kwibasira abarwanyi basanzwe bafitanye amakimbirane, bityo biza kubyara intambara ya benshi.

 

 

Byongeye kandi umuyobozi wa Sosiyete Sivile arasaba ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo muri ibyo bice gukora ibishoboka byose bakavana Wazalendo muri Secteur ya Tanganyika.

Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu gihe no ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hari habaye guhangana gukaze hagati ya Maï Maï Bishambuke na Maï Maï iyobowe na General Hamuri Yakutumba.

Iyi mirwano yongeye gutuma kandi abaturage benshi bata ingo zabo muri Village yo kwa Nyange n’ahandi.