Connect with us

Sports

Umunyamakuru Léonidas Ndayisaba yavuze impamvu itangaje yatumye ava kuri Flash FM

Published

on

Léonidas Ndayisaba, yize itangazamakuru mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubu agiye kujya akora ikiganiro cy’imikino cya buri munsi kuri radio Isibo FM avuye kuri  Radio Flash FM.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cy’imikino gifungura bakoze kuri iyi radio, akora ari kumwe na Faustin Mugenzi  bakunze kwita Simbigarukaho.

Muri iki kiganiro bari batumiye umuvugize wa Rayon Sports Ngabo Roben na Migambi Gerard wahoze mu kanama gashizwe kugura abakinnyi muri Rayon Sports.

Uyu munyamakuru yaje gutungurana ubwo yabanzwaga na Migambi Gerard impamvu yavuye kuri Flash FM akerekeza kuri Radio Isibo FM

Yavuze ati ” Ejo narindi kuri Flash, Isibo iravuga iti turagukabukira aya ngaya Flash nti yayankabukira”.

Arakomeza ati “Niba Flash yari yishimiye kuntakaza it’s okay (ntakibazo) ariko niba itariyishimiye ku ntakaza yari kwiyandayanda ikayampampa “asoza yibaza ati none ubwo ishaka igikombe ?

Ibi yabivuze nyuma y’impaka zari zije ubwo bakoraga ikiganiro bavuga ku migurire y’abakinnyi mu ikipe ya Rayon sports.

Uyu mugabo wubatse w’abana babiri uhorana urwenya mu mvugo ye, nubwo afite ubumuga bwo kutabona iyo muganira akubwira kenshi ko asoma ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ibyo hanze y’igihugu mu gihe aba ategura iki kiganiro.

Nubwo uyu mugabo ukunzwe nubwo abana n’ubumuga bwo kutabona avuga ko iyo yagiye ku kibuga, cyane cyane ku mikino, aba ari kumwe n’abandi banyamakuru, “nkagenda numva ibyo bavugaho… nkagerageza nyine kubyisanisha na byo.

“Ariko muri rusange ni uko ari ibintu nakunze, bikanjyamo ku kigero runaka”.

Nubwo avuga ko yinjiye muri uyu mwuga awukunze, Ndayisaba avuga ko ahura n’ingorane nyinshi.

“Ngerageza nyine kurwana na byo, nubwo hari abashobora no kumpirika nanjye nkaba nakwitura hasi, ariko izo ni ingorane z’akazi, burya ntago umuntu ajya mu kazi byanze bikunze azi ko ibintu byose bizaba nta makemwa.

“Nubwo ntabona nanjye bakampirika nkitura hasi, ariko icyo nagiye gushaka ngataha nkibonye, cyangwa se bakanantuka, cyangwa se bakananserereza… mbese ingorane z’umunyamakuru wese ahura na zo nanjye mpura na zo, ariko nkagerageza kuzihanganamo”.