Uncategorized
Abatiyumvamo Perezida Paul Kagame, wiswe intwari y’Afrika, bahawe ubutumwa
U Rwanda rwageneye ubutumwa abanyekongo n’abandi bose batiyumvamo Perezida w’igihugu cyabo Paul Kagame.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije k’urubuga rwa X, avuga ku nkuru iheruka gutangazwa n’i Kinyamakuru cya African Stream.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga nuko “mu butumwa buherekeje inkuru y’amashusho y’iki Kinyamakuru, ibaza abantu impamvu Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akwiye gufatwa nk’i ntwari y’Afrika.
Ati: “Perezida Paul Kagame yabaye ikirangirire mu banyafrika kuri uyu mugabane wose, akunze gutanga ibitekerezo by’u buhanga avuga ku bwibone bw’i bihugu by’u Burengerazuba bw’isi.”
Kiriya Kinyamakuru gikomeza kibaza niba perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akwiye kwitwa intwari y’Afrika, n’ubwo haba hari Abanyafrika bamwe batamwibonamo, ahanini nk’abanyekongo bakunze gushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Aharero niho umuvugizi wa leta ya Kigali, Yolande Makolo abinyujije k’urubuga rwa X, yatanze igitekerezo kuri iyo nkuru, avuga ko ibyagezweho na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame bikwiye gutuma aba igihangange n’intwari y’u Rwanda no muri Afrika muri rusange.
Yagize ati: “Ibya gezweho n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame nk’i ntwari y’Umunyarwanda n’umunyafrika, birivugira kandi ntabwo bishobora gukurwaho. Hamwe na RPF ni umuyobozi w’u munyafrika wabohoye, akongera kubaka ndetse akanarinda u Rwanda, kandi ibi ni byo akomeje gukora.”
Uy’u muvugizi w’u Rwanda yanavuze ko Abanyarwanda bagenda bafatira urugero rwiza kuri perezida wabo, Paul Kagame.
Ati: “Iy’i niyo mpamvu Abanyafrika ba mwibonamo. Twese turi Abanyafrika. Abayobozi ba RDC bakwiye kubigenzereza igihugu cyabo nk’uko yabikoze.”
Yolande Makolo yanavuze ko abanyekongo batibonamo perezida w’u Rwanda neza, hubwo ko bari bakwiye ku mwigiraho, aho guhora bashira imbere ibikorwa bibi bibangamira imibereho y’abaturage ba Banyekongo.
Ni kenshi perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiye yumvikana avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame, mu gihe bizwi ko imiyoborere y’u Rwanda ikomeje kuba intangarugero ku Isi yose.
Muri icyo gihe Tshisekedi yavuze ko azakuraho ubutegetsi bwa Kigali akoresheje imbaraga za gisirikare.
Gusa perezida w’u Rwanda, ntiyatinze kubitangazwa n’abamwe mu bategetsi ba RDC ahubwo yaburiye abaturage b’u Rwanda kuryama bagasinzira ababwira ko umutekano w’i Gihugu cyabo, ko urinzwe.