Uncategorized
Rick Ross yatangaje urutonde rw’Abahanzi bo muri Africa yemera.
Rick Ross nyuma y’uko abahanzi benshi bo muri Africa batishimiye uko itangwa ry’ibihembo bya grammy awards byagenze, yafashe umwanya atangaza urutonde rw’Abahanzi bo muri Africa akunda kandi yemera.
Umuraperi William Leonard Roberts w’imyaka 48 wamenyekanye nka Rick Ross azwiho kutarya indimi kandi akaba umwe mu baraperi badatinya kuvugira m’uruhame no gutanga ibitekerezo bye hanze uko abyumva, hashize iminsi habaye itangwa ry’ibihembo bikuriye ibindi aribyo Grammy Awards ndetse Abahanzi bo muri Nigeria cyane cyane aho bavugaga ko bibwe kandi bigaragara ko bari bakwiye kugira ibihembo batsindira cyane ko injyana ya Afrobeats iri muziyoboye Isi kuri ubu.
Umuraperi Rick Ross yashyize hanze amashusho atangaza urutonde rw’abahanzi bo muri Africa yemera kandi yumva inganzo zabo muri abo rero harimo ” El Grand Toto wo muri Morrocco, Odumodublvck, Omalay wo muri Nigeria tutibagiwe na Harmonize wo muri Tanzania. Uyu muraperi kandi hashize iminsi itari myinshi atangaje ko yenda kongera gukorana indirimbo na Diamond Platinums banakoranye yitwa “Waka Waka” imaze imyaka igera kuri itandatu igiye hanze.
Ni kenshi muri ibi bihe Abahanzi b’ibikomerezwa cyane cyane muri USA bakunze kwiyegereza abahanzi bagezweho muri Africa ndetse badatinya no kuvuga ko babemera kandi ko bakunda ibihangano byabo.