Connect with us

Uncategorized

Miss Japan yeguye nyuma y’iminsi 16 atsindiye ikamba ry’ubwiza.

Published

on

Miss wo mu Gihugu cya Japan, yitwa Karolina Shiino yeguye kuri uyu mwanya yari yaratorewe akambara ikamba marushanwa y’ubwiza, nyuma y’iminsi 16.

 

 

 

 

 

Uyu mukobwa  yegukanye ikamba ry’ubwiza kuwa 22 mutarama 2024, nyuma y’uko bitavuzweho rumwe, kubera akomoka muri Ukraine. Ibi byatumye aba umunyaburayi wa mbere wabaye Miss muri Japan, ibyo rero byateje uruntu runtu muri icyo gihugu bamwe bavuga ko uyu mukobwa atari umuntu wo guhagararira icyo gihugu k’uruhando mpuzamahanga cyane ko adasa nk’Abayapani.

 

 

 

 

Mu busanzwe uyu mukobwa we na nyina bavuye muri Ukraine ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka itanu yonyine y’amavuko, nyina yari aje muri iki gihugu gushaka ubuzima binatuma bahaba kuva ubwo kugeza uyu munsi bivuze ko ahamaze imyaka makumyabiri n’umwe.

 

Amakuru avuga ko bakihagera rero uyu mukobwa yahise anafata izina ry’umugabo nyina yashakiyeyo, ibyatumye yiyumva nk’umwenegihugu kugera nubwo afata icyemezo cyo kwiyamamariza kujya mu marushanwa y’ubwiza akaza no kuryegukana.

Miss wo muri Japani yeguye nyuma y’iminsi 16 yambitswe iryo kamba

 

 

 

 

Karolina Shiino uvuga neza akanandika neza ururimi rukoreshwa aho mubu Japan yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ubwo yegukanaga iryo kamba, ibyatumye bamwe mu banyamakuru batangira no kwinjira mu buzima bwe bwite baza gutahura ko uyu mukobwa afitanye umubano w’ibanga n’umugabo w’umuganga kandi wubatse bituma abantu bose bamusamira hejuru bavuga ko uyu Nyampinga adashobotse kandi ko nta rugero rwiza arimo aratanga ku bandi bakobwa kandi ko arimo arasebya igihugu cya Japan.

 

 

 

Ibyo bimaze gufata indi ntera Sosiyete itegura amarushanwa y’ubwiza yahise ijya ku ruhande rw’uyu mukobwa bavuga ko ibivugwa atari byo habe namba, kandi ko ntashingiro bifite, ibi rero byaje kunyomozwa nawe avuga ko uyu mugabo amukunda kandi ko yari abizi kuva na mbere hose aboneraho gutangaza k’umugaragaro ko ahagaritse ibyo kuba Miss.

 

 

 

Ibi rero bivuze ko mu buyapani bagiye kumara umwaka wose nta Nyampinga bafite nkuko itegeko ribiteganya.