Connect with us

NEWS

Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma

Published

on

Goma  umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru – wihariye ibiganiro ku rwego mpuzamahanga. Uyu mujyi w’ingenzi, urimo umupaka unyurwaho cyane muri Afurika, wagiye mu maboko y’umutwe wa M23 nyuma y’intambara y’iminsi ibiri yarangiye ku wa 27 Mutarama.

Intambara hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo barimo SADC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, yasize ikibuga cy’indege cya Goma cyuzuye ibimenyetso by’intambara. Cyahindutse amatongo yuzuyemo imbunda zatwitswe, indege zangiritse, imyenda y’abasirikare ndetse n’ibisigazwa by’intambara bikanganye.

M23 ivuga ko ikibuga kizasanwa mu bufatanye na SADC, ariko kugeza ubu ntiharatangazwa igihe imirimo izatangirira. “Turimo gutegura uburyo bwo kugisana. Ni igikorwa gikomeye kuko nta na kimwe cyasigaye”.

Intwaro zasigaye mu mujyi wa Goma nyuma y’ihunga ry’ingabo za FARDC, zageze mu maboko y’abaturage. M23 ivuga ko nibura buri muturage atunze imbunda ebyiri. Ibi byatumye hatangira imikwabu igamije gukura izo ntwaro mu baturage kugira ngo hatabaho guhungabanya umutekano.

“Hari gahunda irimo gushyirwa mu bikorwa yo kwambura abasivile intwaro, kuko Tshisekedi yasize imbunda nyinshi mu mujyi,”.

Nyuma yo gutakaza Goma, leta ya Kinshasa yahise ifunga amabanki yose muri uyu mujyi. Ubu nta banki n’imwe ikora, abaturage bifashisha ikoranabuhanga rya telefoni mu gukoresha amafaranga yabo.

Ku bataragera kuri ubwo buryo, bafite amahitamo yo kwambuka umupaka bakajya kubikuza mu Rwanda. M23 yatangaje ko yashinze urwego rwa “CADECO” rw’imari mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amafaranga no kugarura ubukungu.

Kanyuka ati: “Tshisekedi yafunze banki zose, afatira amafaranga y’abaturage. Ariko twebwe turimo dushyiraho uburyo bwo kugaruza serivisi za banki, nta yigeze isahurwa.”

Nubwo hari ibibazo by’umutekano, ibura ry’ikibuga cy’indege na banki, ubuzima muri Goma burakomeje. Abaturage barakora, ubucuruzi burakorwa, isuku n’umutekano birashimishije, cyane cyane mu bice nka Quartier Birere.

“Ibyo byose byerekana ko ubuyobozi bwacu burimo gukora. Hari amahoro, abantu barahahirana n’ubuzima burakomeza nk’uko bisanzwe” .

Mu gihe Ingabo za SADC zikomeje kuva muri Goma, imodoka zabo zitegereza uruhushya rwo guhaguruka. Amakuru yemeza ko nibura zitaha gatatu mu cyumweru. Ariko M23 ivuga ko zitemerewe gutwara ibikoresho bya FARDC cyangwa amabuye y’agaciro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *