Connect with us

NEWS

Joseph Kabila yasabwe kwitaba i Kinshasa

Published

on

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yasabwe kwitaba Sena kugira ngo agire icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa.

Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, yandikiye Kabila ibaruwa ku wa 19 Gicurasi, amumenyesha ko asabwa kwitaba Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe gusuzuma iyi dosiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025.

Yagize ati “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga Amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”

Muri iki gihe, ntabwo Kabila ari muri RDC. Yahunze mu mpera za 2023, ubwo ubutegetsi bw’iki gihugu bwatangiraga kumwibasira. Muri uyu mwaka, yagaragaye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Namibia, Zimbabwe na Eswatini.

Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo butangire bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha bihuzwa n’uruzinduko Kabila yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata. Leta ya RDC yagaragaje ko uru ruzinduko rushimangira ibimenyetso by’uko ari mu bayobozi b’iri huriro.

Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe n’uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.

Iyi Komisiyo igizwe n’Abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Kabila kugambanira igihugu.

Lutundula muri Mata 2024 yagize ati “Yaba ari Kabila cyangwa undi Munye-Congo wese, akwiye kumenya ko kwifatanya na AFC ikorana na M23 ari ubugambanyi. Muri RDC hari itegeko ribuhana. Yaba ari uwabaye Perezida cyangwa undi wese, riramureba.”

Ku wa 19 Gicurasi, iyi Komisiyo yaganiriye n’Umushinjacyaha mu rwego rwa gisirikare, Lieutenant Général Lucien-Rene Likulia Bakumi, ayisobanurira byinshi ku byaha Kabila ashinjwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *