NEWS
Bugesera: Umugabo yapfiriye ku Kagali

Ku biro by’akagali ka Bihari mu murenge wa Ruhuha aho ni mu karere ka Bugesera, Ubwo hari mu gitondo cyo kucyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, hasanzwe umugabo bikekwa ko yiyahuye ariko abandi bakavuga ko yakubiswe n’Abanyerondo.
Uyu nyakwigendera Nkundiye Laurent mbere yuko yitaba Imana, mu ijoro ryakeye yagaragaye ari kumwe n’abakora irondo ry’umwuga ubwo bari bagiye kumufungira ku Kagari nyuma yuko hari aho yari ateje akavuyo inshuro ebyiri zose, aha akaba ariho bahera bavuga ko ashobora kuba yishwe n’inkoni yakubiswe n’Abanyerondo.
Uwamugira Marthe, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, yahamije ikinyamakuru umuryango iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyishe nyakwigendera cyakora nyuma y’iperereza ryahise ritangira akaba aribwo kizamenyekana.
Gitifu yagize ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera twayamenye tuyabwiwe n’abanyerondo bakoze mu ijoro ryakeye. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamwishe kuko iperereza ku rupfu rwe rigikomeje ahubwo gishobora kumenyekana nyuma ari uko rirangiye”.
Uyu nyakwigendera yari afite abana bane, ndetse akaba yabanaga n’umugore wa kabiri biturutse ku kuba uwa mbere yaramutanye abana barimo umwe muri bo wagiye kwibera mu Burundi, undi akaba aba kwa Nyirakuru.