NEWS
AFC/M23 mu biganiro by’amahoro na Leta ya RDC muri Qatar

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryasubiye mu biganiro by’amahoro bimaze iminsi birimo kubera muri Qatar, nyuma y’igihe kirenga ukwezi bigahagarara.
Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, yageze muri iki gihugu mu mpera z’icyumweru gishize ari kumwe n’itsinda ry’abahagarariye iryo huriro, bagasanga abahagarariye Leta ya RDC bari bamazeyo iminsi ibiri.
Ibiganiro byaherukaga gusiga impande zombi, tariki ya 23 Mata 2025, zisinye amasezerano yo guhagarika imirwano, babifashijwemo na Qatar, ari nayo iri hagati yabo nk’umuhuza. Aya masezerano yari agamije gufungura inzira y’ibiganiro mu mwuka mwiza no wubaka icyizere.
Ku wa 4 Gicurasi 2025, hateguwe indi nama y’impande zombi, ariko ibikubiye mu biganiro byabaye ntibiratangazwa ku mugaragaro.
Uhereye muri Werurwe, impande zombi zimaze iminsi muri Qatar ariko ntizaganiriye imbonankubone, ahubwo zanyuzaga ubutumwa biciye ku bahagarariye iki gihugu cyari cyemeye kuba umuhuza.
Leta ya RDC yari yaratangaje ko itazaganira n’ihuriro AFC/M23, gusa yaje guhindura icyemezo nyuma y’uko abarwanyi b’uyu mutwe bafashe Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025 ndetse na Bukavu muri Gashyantare, bituma habaho igitutu cy’impande mpuzamahanga.
Ibi biganiro bisubukuwe mu gihe mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hakomeje imirwano ikaze, ahanini ishyirwa ku mutwe w’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rikorana na Leta ya RDC, bashinjwa kugerageza kuzambya inzira y’amahoro.
Impande zombi zemeranyije ko ibiganiro bizakomeza kugendera ku murongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byo mu miryango ya EAC na SADC, byahuye muri Tanzania muri Gashyantare, aho basabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habeho igisubizo kirambye ku bibazo byo muri RDC.