NEWS
RMC yasabye ko Politiki nshya y’itangazamakuru yakwihutishwa

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwasabye Abadepite kwihutisha politiki nshya y’itangazamakuru kuko izafasha mu kunoza imikorere y’uyu mwuga ndetse ikanajyana n’ikoranabuhanga rigezweho risigaye rikoreshwa muri uru rwego.
Byagarutsweho mu biganiro Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ikomeje kugirana ibiganiro n’ inzego zitandukanye ku ruhare rwabo mu gushyirwa mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.
Umuyobozi Mukuru wa RMC, Scovia Mutesi, yavuze ko nubwo hari abanyamakuru b’umwuga hari n’abandi abaturage bita abanyamakuru kuko bakoresha imbuga nkoranyambaga, ku buryo bikwiye kunozwa ku buryo buri wese amenya icyo agomba kuvuga n’icyo atagomba kuvuga.
Ati “Igikenewe ni uko uwo munyamakuru utari uw’umwuga, dukwiye kuba tumufasha ngo amenye icyo avuga n’ibyo atavuga. Ariko ntabwo duhabwa n’itegeko cyangwa amabwiriza ubwo bubasha, nta na politiki ibagena ihari. Kuko iyo hari amakosa bakoze babishingiye ku mwuga wacu byitirirwa itangazamakuru kuko umuturage yumva uwavuze wese bakamwita umunyamakuru.”
Yavuze ko icyo inzego zitandukanye zirimo na RMC zikora, ari ugufasha abaturage kurobanura no gutandukanya ikibi n’icyiza no guhitamo uwo bakurikirana n’uwo bagomba kureka hashingiwe ku byo atangaza.
Yaboneyeho gusaba Abadepite ko politiki nshya y’itangazamakuru yamaze kugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko yakwihutishwa kuko itanga umurongo mu gukebura n’abihisha mu mutaka w’imbuga nkoranyambaga.
Ati “Dufite Politiki irimo kuvugururwa dutegereje, tunongera gusaba, kuko twageze hano mu yindi komisiyo, turongera gusaba ko badufasha ikihuta kuko nibura yo ifite uko isobanura ibyo byiciro byose. Mu gihe yaramuka yihuse byatuma n’abandi tubasha kuvugana nabo ariko mu gihe bitaraba, uwo nzi ndamuhamagara ariko mbikora nka Scovia.”
Yibukije ko mu nshingano z’Urwego rw’Ubugenzacyaha harimo no gukumira ibyaha bityo ko hari ubwo iyo umuntu atangiye gutana, ayoborwa hakiri kare.
Yagaragaje kandi ko ukorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga birimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo atabura gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera kuko baba bakoze ibyaha.
Muri uyu mushinga w’itegeko, harimo ingingo zigaruka ku bushobozi mu itangazamakuru bujyanye n’ubumenyi n’imibereho, hakazamo n’ibijyanye n’itegeko rivuguruye rigenga urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda.
Harimo kandi ingingo igaruka ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura n’izindi zigaruka ku ikoranabuhanga rishya n’ubuhuzabikorwa mu itangazamakuru ryo mu gihugu.