Connect with us

NEWS

RDC na AFC/M23 bumvikanye guhagarika imirwano

Published

on

Mu biganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar, intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iza Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) zatangaje imyanzuro bumvikanyeho irimo n’icyemezo cyo gushyiraho agahenge k’imirwano.

Iri tangazo ryasomwe na AFC/M23 ryemeje ko impande zombi ziri mu biganiro byayobowe na Leta ya Qatar, zumvikanye ku kurwanya urwango, gukumira imvugo z’ubushotoranyi no guharanira amahoro arambye.

Mu itangazo AFC/M23 yasohoye ryasomwe no kuri televiziyo ya Leta ya Congo (RTNC), impande zombi zashimangiye ko Zemera gushyiraho agahenge k’imirwano gahuriweho,Ziyemeje guhagarika imvugo z’urwango n’iterabwoba mu baturage,Zemeye guharanira icyizere cy’amahoro, zigamije kugera ku masezerano arambye,Zizeye gutangira ibiganiro byimbitse ku mpamvu nyamukuru zateye amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo.

Itangazo rivuga ko “ibiganiro byabaye mu buryo bwubaka no kubwizanya ukuri”, bikaba byari bigamije gushaka ibisubizo by’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Mbere y’itangazo, hari amakuru yavugaga ko ibiganiro byari byarazambye ku ngingo yo kuvuga ku ruhare rw’u Rwanda, aho AFC/M23 yavugaga ko ibibazo byayo bidakwiye guhuzwa n’amakimbirane ya politiki hagati ya Congo n’u Rwanda.

Hanagaragaye kandi impaka ku rwego rw’intumwa RDC yohereje, aho AFC/M23 yavugaga ko abari bitabiriye ibiganiro ku ruhande rwa Leta batari bafite ubushobozi bwo gufata ibyemezo, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Impande zombi zasabye abaturage, abayobozi b’amadini n’itangazamakuru gushyigikira iyi myanzuro kugira ngo bigire uruhare mu gushimangira icyizere cy’amahoro.

AFC/M23 nayo yatangaje ko yiteguye gukomeza kubahiriza iriya myanzuro kugeza igihe hazabonekera umwanzuro wa nyuma.

Haracyategerejwe kumenya igihe ibiganiro bizasubukurirwa n’abazabyitabira, kugira ngo impande zombi zikomeze gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe bibangamiye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *