Connect with us

NEWS

Kigali: Imvura idasanzwe yahitanye babiri, isenya inzu 27

Published

on

Dusengiyumva Samuel umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko imvura idasanzwe yaguye kuva ku wa 10 kugeza ku wa 13 Mata 2025 yahitanye abantu babiri isenya inzu nyinshi kandi ifunga imihanda by’igihe gito.

Ubutumwa buburira abaturage Meteo Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa 11 Mata 2025, bwavugaga ko imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero mm 25 na 60.

Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba, bityo “ishishikariza Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye RBA ko iyi mvura yahitanye abantu babiri, irangiza kandi inasenya inzu 27, ndetse igenda ifunga imihanda by’igihe gito.

Ati “Dukomeje gukorana n’abaturage kugira ngo abatuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke kandi tunabakangurira kwirinda kwegera za ruhurura.”

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza.

Abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y’Amajyepfo, basabwe kwitwararika muri iyi minsi iteganyijwemo imvura nyinshi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *