Connect with us

NEWS

Guverinoma yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda

Published

on

Guverinoma y’u Rwanda, yemeje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Ni ibyemejwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda kuri uyu wa 04 Mata 2025 nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza.

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro bya KFH azize guhagarara k’umutima.”

Yakomeje igira iti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Amakuru y’urupfu rwa Alain Mukuralinda w’imyaka 55 yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Ku mbuga nkoranyambaga inshuti n’abakoranye na Alain Muku bakomeje kumusabira iruhuko ridashira.

Alain Mukuralinda yari muntu ki?

Ku wa 14 UKuboza 2021 nibwo Alain Mukuralinda yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ni nyuma yo kumara igihe akora ku mwanya w’Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.

Yize amashuri y’inshuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho (Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka itandatu.

Muri Kamena 1990 nibwo yasoje amashuri abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy’Ububiligi.

Alain Mukuralinda mbere y’uko akora mu Bushinjacyaha, yari asanzwe ari umuhanzi ndetse anareberera inyungu z’abahanzi.

Indirimbo “Tsinda, Batsinde” yaririmbiye ikipe y’Igihugu Amavubi izahora ari urwibutso ko habayeho umugabo w’umuhanga witwa Alain Mukuralinda.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *