Connect with us

Uncategorized

Nyuma y’uko Bushali avuze ko atazi Minisitiri w’Urubyiruko yamusuye mu biro

Published

on

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yakiriye ndetse anagirana ibiganiro byihariye n’Umuraperi Bushali uri mu bahagaze bwuma mu muziki w’u Rwanda.

Guhura kwa Minisitiri Dr Utumatwishima na Bushali kwabayeho nyuma y’amagambo yaherukaga gutangazwa n’uyu muraperi amugarukaho.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Yago Pon Dat cyabereye muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023, Bushali yabajijwe n’abanyamakuru niba yamenye ko mu bacyitabiriye harimo na Minisitiri Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima asubiza ko atari abizi.

Uyu muraperi yabanje kubaza kandi akomeje niba Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yaba ari umu-’mama’, asobanurirwa n’umunyamakuru ko ari umugabo.

Amaze gusobanurirwa ko uwo muyobozi ari umugabo, Bushali yagize ati “Ntabwo nari nzi ko ahari. Ndanamusuhuje papa wanjye. Iki kiganiro nakireba azamfashe nanjye duhure nkeneye inama z’aba-papa baba baturusha ibintu byinshi.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima wari wabonye iki kiganiro yemeye ubusabe bwa Bushali amutumira mu biro bye kugira ngo bamenyane.

Ku wa Gatanu, tariki 12 Mutarama 2024, ni bwo Bushali yasuye Minisitiri Dr. Utumatwishima mu biro agira umwanya wo kuganira na we ndetse n’abandi bakozi bo muri Minisiteri.

Bushali yabwiye IGIHE ko mu kiganiro bagiranye yabanje kubwira Minisitiri Dr. Utumatwishima ko atari amuzi, ariko yishimira ko ibyabaye byatumye bahura.

Minisitiri Dr. Utumatwishima we ku rundi ruhande yabwiye Bushali ko yari asanzwe ari umufana w’umuziki we ndetse yishimiye kumubona mu gitaramo cya Yago.

Yamubajije kandi impamvu album ye ikomeje gutinda nyamara amaze igihe ayirarikira abakunzi be, Bushali amubwira ko byatewe n’uko hari sosiyete icuruza umuziki yo hanze yifuza kuyigura ndetse ko ari yo yamutegetse uburyo ayisohoramo bityo ikaba ari yo mpamvu yahereye ku ndirimbo ‘Igeno’.

Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye Bushali amubwira ko bashyigikiye ibikorwa bye mu muziki ndetse ko biteguye kumufasha no kumushyigikira.

Bushali yavuye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yemerewe inkunga y’aho azamurikira album ye nshya yatangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziyigize.