Connect with us

NEWS

Imikino y’amahirwe igiye kujya isoreshwa 40%

Published

on

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryongera umusoro usabwa ibigo bitanga serivisi z’imikino y’amahirwe, ukazava kuri kuri 13% ukagera kuri 40%.

Imikino y’amahirwe yiganje mu rubyiruko n’abakuru ndetse hari ingero z’abo yagizeho ingaruka zirimo no gutakaza utwabo kugeza bisanze mu bigo byita ku buzima bwo mu mutwe.

Ku rundi ruhande ababikora binjiza agatubutse kuko mu 2023 ibigo bitanga serivise z’imikino y’amahirwe byinjije miliyari 640 Frw mu mwaka wa 2024, avuye kuri miliyari 251 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Geofrey, ubwo yagezaga ishingiro ry’umushinga ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 19 Werurwe 2025, yavuze kongera umusoro ibi bigo byakwa bigamije kwagura ishingiro ry’imisoro, koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’imisoro no guca intege serivisi zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Ati “Umusoro ku mikino y’amahirwe warahinduwe ukazava kuri 13% ugere kuri 40% ndetse n’umusoro ufatirwa ku bihembo by’uwatsinze uve kuri 15% ugere kuri 25% by’agaciro ku bihembo byatanzwe”.

Yatangaje ko izi mpinduka zajyanishijwe no gusonera umusoro ku nyungu ku batanga serivisi z’imikino y’amahirwe hagamijwe kuborohereza akazi.

Hashyizweho kandi umusoro ku nyungu kuri sosiyete z’ubucuruzi z’ikoranabuhanga zidakorera mu gihugu nka Google, Amazon n’izindi.

Ni mu gihe umusoro ukomoka ku gaciro kiyongereye (VAT) wo uzava kuri 5% ukagera kuri 10% ariko ishingiro ry’umusoro rikaguka, rikazajya rireba icuruzwa ry’imigabane, imyenda, uruhushya n’ingwate.

Depite Munyangeyo Théogène yatangaje ko kuzamura uyu musoro byari ngombwa ariko guhita uwukuba inshuro zirenga eshatu bishobora kwirukana ababikoreraga mu Rwanda, ahubwo bigakorwa mu buryo bwa magendu.

Ati “Bisa no gukumira kandi hari ishoramari ryakozwe kuri bamwe rinagaragara…dushatse gukumira cyane ngira ngo nibaze n’ikindi cya magendu cyakwiyongera kuko ibi bigo mu karere birimo. Ushobora kongera aha ariko uri i Rusizi akajya yirirwa yambuka ajya i Bukavu kubikorerayo.”

Yagaragaje ko hari n’abakoresha imbuga z’ikoranabuhanga zikorerwaho imikino y’amahirwe zitanditse mu Rwanda na byo ari ibikwiye kurebwaho.

Minisitiri Kabera yatangaje ko urwego rw’imikino y’amahirwe rumaze gukura ku buryo iyi misoro itazaruhungabanya.

Ati “Ni cyo gihe cyiza cyari kigeze ko tuzamura umusoro. Nubwo twazamuye umusoro ku ruhande rumwe[…] twabakuriyeho wa musoro ku nyungu ku buryo bizaborohereza, bakishyura mu buryo butabagora.”

Yongeyeho ko “nta mpungenge dufite ko ishoramari bakoze rizahungabana, no mu byo twarebye ni uko bazakomeza kunguka.”

Kabera yahamije ko ikigamijwe ari ukugira ngo abantu babikore mu rugero bitabagiraho ingaruka kandi hagire icyinjira mu kigega cya Leta bifashe mu gukora ibindi bikorwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *