Connect with us

NEWS

Menya Umushahara n’Ibindi Byingenzi Perezida wa Sena y’u Rwanda Agenerwa

Published

on

Mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda imishahara n’ibindi by’ingenzi bigenerwa abayobozi bakuru b’igihugu, dukora  ubushakashatsi kuri bamwe mu bafite inshingano zikomeye.

Tugiye kugaruka ku mushahara ndetse n’ibindi Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa kugira ngo asohoze neza inshingano ze.

Umushahara wa Perezida wa Sena

Nk’umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, Perezida wa Sena y’u Rwanda ahembwa umushahara mbumbe wa 4,346,156 Frw buri kwezi. Aya mafaranga atangwa nk’igihembo cy’akazi ke ko kuyobora Sena, ari na yo rwego rwa kabiri mu buyobozi bw’igihugu nyuma ya Perezida wa Repubulika.

Ibindi Perezida wa Sena Agenerwa

Usibye umushahara, Perezida wa Sena y’u Rwanda agenerwa ibindi byangombwa by’ibanze bimufasha mu mirimo ye, harimo:

Inzu yo guturamo ifite ibyangombwa byose nkenerwa, itangwa na Leta.

Imodoka y’akazi ihora ihari kandi igenerwa serivisi zose zo kuyitaho.

Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana na 600,000 Frw buri kwezi.

Ibikoresho by’itumanaho birimo telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, interineti, telefoni ikorana na satelite n’antenne parabolike, byose byishyurwa na Leta.

Amazi n’amashanyarazi byose bitangwa na Leta.

Ubwirinzi buhoraho, haba mu kazi, mu rugo no mu bindi bihe bikenewe.

Ibi byose bigamije gufasha Perezida wa Sena gukora inshingano ze nta nkomyi, bityo agatanga umusaruro ujyanye n’icyizere aba yahawe.

Ni ingenzi kumenya uko ubuyobozi bw’igihugu bwubakitse, bityo Abanyarwanda bakagira ubumenyi burambuye ku mikorere y’inzego zitandukanye.

Ivomo: Umuryango/GLADIATOR OG

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *