NEWS
M23 yafashe ikirwa cy’Idjwi

Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bigaruriye ikirwa cy’Idjwi, icya mbere kinini muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), giherereye mu kiyaga cya Kivu. Iki kirwa gituwe n’Abanye-Congo barimo benshi bavuga Ikinyarwanda.
Iki kirwa kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gifite uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340. Giherereye ku ntera ya kilometero 70 uvuye i Bukavu na kilometero 60 uvuye i Goma.
Kuva ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2025, iki kirwa gikora ku bihugu bibiri, ari byo RDC n’u Rwanda, cyashyizwe mu maboko ya M23.
Amakuru aturuka kuri icyo kirwa avuga ko abasirikare ba Leta ya RDC bahunze mbere y’uko abarwanyi ba M23 bahagera. Umwe mu banyamakuru bakorera ku Idjwi yatangaje ko nta mirwano ikomeye yabaye kuko ingabo za Leta zacyimye amatwi mbere yo guhunga.
M23 imaze kugera ku Idjwi, abayobozi bayo babanje gutanga ikiganiro kuri radiyo yaho yitwa Obuguma mbere yo gukorana inama n’abaturage. Mustapha Maomboleo, umuyobozi wa teritwari ya Idjwi, yatangaje ko icyo kiganiro cyari kigamije guhumuriza abaturage kugira ngo batazinjira mu bwoba no guhunga.
Iki kirwa cyakiriye amagana y’abaturage bahunze imirwano yabereye i Goma, Bukavu n’ahandi. Kwigarurira Idjwi ni intambwe ikomeye ku mutwe wa M23 kuko bibafasha kugenzura ibice bitandukanye birimo Irhe na Iko muri teritwari ya Kalehe ndetse na Kabonde, Ludjo, Lugendo na Ishungu muri teritwari ya Kabare.
Abaturage bo ku Idjwi basanzwe bakorana ubucuruzi n’u Rwanda, cyane cyane mu isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi. Gufatwa kw’iki kirwa bishobora kugira ingaruka ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi no ku mibereho y’abaturage bahatuye.
Kugeza ubu, Leta ya RDC ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’iki kirwa, ndetse n’icyo izakora mu kwirukana M23.