Connect with us

Culture and History

UNESCO yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjiza Intore mu murage w’isi

Published

on

Umuryango w’Abibumbye binyuze muri UNESCO wemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjiza Intore mu murage w’isi, abahanga mu muco n’amateka bagaragaza ko guhamiriza kw’intore gukubiyemo umuco w’u Rwanda ukaba umwihariko utasanga ahandi ku isi.

Intore zibumbatiye amateka n’umuco by’u Rwanda, uku guhamiriza kwabagaho nyuma yo kwiga byinshi mu itorere ry’igihugu.

Intore Masamba agira ati “Narahamirije bihagije, burya iyo intore zihamiriza ukabona zifite umugara, ingabo n’icumu biba bifite icyo bisobanuye mu muco w’Abanyarwanda.”

Ku ngoma y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa mu 1958 intore zaserukiye u Rwanda ndetse zitahana igikombe.

Abakoroni bagera mu Rwanda Intore barazimenye.

Hari abakiri bato bashishikajwe no kumenya guhamiriza, ibi babiterwa n’uko intore ari umuco w’u Rwanda n’abanyamahanga bakunda.

Mu birori bitandukanye Intore zirahamiriza abazibona bakishima, abahanga mu muco n’amateka bavuga ko Intore ari umurage w’u Rwanda ukwiye gusigasirwa dore ko ushobora no kubyazwamo amadovise yagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Kwinjiza Intore mu murage w’isi ni icyemezo gikomeye gikurikira iyandikwa ry’ishyamba rya Nyungwe n’inzibutso za Gisozi, Nyamata, Bisesero na Murambi mu murage w’isi.