Connect with us

NEWS

Umweyo uvuye gukubura I Karongi wageze I Rusizi unyuzwa muri Njyanama na Nyobozi uhitana guverineri

Published

on

Nyobozi y’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi ndetse na bamwe mu bagize nyobozi y’akarere bamaze kwandika amabaruwa yegura mu nshingano zabo ndetse na guverineri w’intara y’I burengerazuba avanwa mu nshingano.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko ahagana mu masaha ya saa tanu nibwo aba bayobozi banditse amabaruwa basaba kwegura nyuma y’inama idasanzwe yari yateranye uyu munsi igizwe na bamwe mu bagize nyobozi, njyanama, inzego z’umutekano ndetse n’itsinda rinini ryari rimaze iminsi muri aka karere riturutse I Kigali.

Dushimimana Lambert Guverineri ucyuye igihe

Iri tsinda bivugwa ko ariryo ryaba ryareguje bamwe bayobozi, abakozi na Perezidante w’inama njyanama y’akarere ka Karongi.

Itandukaniro ry’ibyabaye I Karongi n’uko Nyobozi y’inma Njyanama y’akarere ka Rusizi yose yeguye ndetse na babiri mu bagize nyobozi baregura.

                                                       Uwimana Monique wari umunyamabanga w’inama Njyanama nawe yamaze kwegura

Mu banditse begura harimo Uwizeye Odette Perezidante w’inama Njyanama,Karangwa Cassien Visi Perezida w’inama Njyanama na Uwimana Monique Umunyamabanga w’inama Njyanama y’akarere ka Rusizi.

Muri Nyobozi handitse hegura Dr Kibiriga Anicet Mayor w’akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyo Anne Marie Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mweyo kandi ntiwasize inyuma Guverineri w’intara y’u Burengerazuba nawe wirukanywe muri izi nshingano asimbuzwa Jean Bosco Ntibitura. Ibi bikaba byemejwe mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’intebe ishyira mu mwanya wa Guverineri Bwana Ntibitura Jean Bosco.

Muri uyu mwaka akarere ka Rusizi kibasiwe n’umweyo kuko mu kwezi kwa kane uyu mwaka Vice mayor ushinzwe ubukungu yeguye mu nshingano nyuma y’uko akubitanye amakofi na Mayor Kibiriga bahuriye mu kabari. Icyo gihe abakozi basaga 10 basezerewe mu kazi.

Rwandanews24 yashatse kuvugana na Perezidante w’inama Njyanama ntiyitaba telefoni ndetse na Visi Perezida w’inama Njyanama nawe ntiyitaba telefoni.

Uhagarariye urubyiruko mu nama Njyanama avugana na Rwandanews24 yavuze ko atavugana n’itangazamakuru kuko Atariwe muvugizi w’uru rwego.