Connect with us

Culture and History

Rutangarwamaboko yagaye The Ben n’umugore we

Published

on

Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yanenze Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben ashinja kwanika ku gasozi inda y’umugore we, Uwicyeza Pamella.

Rutangarwamaboko usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco, yakomozaga ku mafoto ya Miss Pamella ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inda ye akuriwe.

Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe hamwe n’amashusho y’indirimbo nshya ‘True Love’ The Ben yashyize hanze ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza, dore ko umugore we yayiririmbiye ari we uyagaragaramo.

Aya mafoto icyakora yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro, bayavugaho bitandukanye.

Rutangarwamaboko yifashishije urubuga rwe rwa X ari mu bayanenze, agaragaza ko The Ben atari akwiye kwanika ku gasozi inda ya Pamella witegura kuba umubyeyi.

Yagize ati: “Duhane, duhanure kandi duhonore Benimana bahonoke. Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi kayiha nde n’u Rwanda ni inda.

“Yunzemo ati: “Muzibeho mwo gatsindwa mwe”.

Indirimbo True Love yabaye intandaro y’ariya mafoto kuri ubu imaze kurebwa n’ababarirwa mu 338,000 ku rubuga rwa YouTube imazeho amasaha 18.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *