NEWS
Rulindo: DGPR nibatorwa Gaz bazayigura bitewe n’ingano y’amafaranga y’umuguzi
Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu KARERE ka Rulindo yabwiye abaturage ko nibatorwa umuturage ushaka kugura gazi ntibizagombera ko afite amafaranga aguze icupa ryose rya Gaz. Ibi nibyo yatangarije mu gikorwa cyo kwamamaza Hon Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite ba DGPR cyabereye mu murenge wa Base kuri uyu wa gatanu Nyakanga 2024. Hakaba nanone hagaragaye bimwe mu bikorwa bibangamira kwiyamamaza kw’iri shyaka
Avuga ku byiza Hon Dr Frank Habineza n’ishyaka DGPR bazageza ku banyarwanda, harimo n’uko umuntu bitewe n’amafaranga afite azajya abasha kubona Gaz bakamupimira nk’uko ugiye kugura essence ayibona bitewe n’amafaranga.
Ibi Rero bizakuraho bamwe mu baturage bajyaga bananirwa kurya Gaz yashize Kandi bafite amafaranga cg se bakajya kwangiza amashyamba bashaka ibyo kurya
Perezida w’ishyaka DGPR akaba na Kandida Perezida mu ijambo yagarutse ku byo yakoreye abanya Rulindo zirimo abaturage batahawe ingurane ubwo hakorwaga uyu muhanda wa Base – Gicumbi. Akaba avuga ko umuturage ku muturage yabavuganiye ingurane iraboneka. Iki kibazo avuga cyakemutse ku kigero cya 95%. Ati ” Iyo nza kuza hano ntacyo nakoze nari kuza mfite isoni ntabashaka kugira icyo mvuga.
ku bijyanye n’amatora y’inzego z’ibanze DGPR yumva yahinduka.Ngo umuntu iyo atsinze akajya mu nzego ahita ahinduka uw’ishyaka cg se umutwe wa Politiki runaka. Ati ” Ibi bibangamiye Demokarasi cyane. Niba watowe Tugomba kuyobora utambaye ingofero 2.”
DGPR yifuza ko umuntu yajya yiyamamaza ahagarariye ishyaka cg mu izina ry’ishyaka nta kibazo kirimo ikibazo n’uko bagera mu izo nzego bagahagarira imitwe ya politiki Kandi bariyamamaje bavuga ko nta mutwe wa Politiki bahagarariye. Uwakwiyamamaza ku giti cye ntacyo bitwaye ariko niba yamaze gutorwa nakomeze nk’umukandida wigenga.
Muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo hagaragayemo udushya tudasanzwe mu matora. Muri ibyo twavuga nko gufungisha amaduka yo muri Base ngo DGPR ibure abitabira ibyo bikorwa ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yazindutse ahagarara mu isanteri kugira ngo abaturage batitabira.
Nanone Kandi humvikanye zimwe mu ndirimbo z’umutwe wa politiki wundi wari uri kwamamaza bakoresheje imodoka yamamaza. Ibi bikorwa bikaba byagaragaye nka kimwe mu bikorwa byabangamiye kwiyamamaza kw’ishyaka DGPR. N’ubwo babangamiwe ntibyabujije abaturage kwitabira ku bwinshi