NEWS
RUBAVU: Ishyaka DGPR ryaserukanye umucyo I Mahoko
Kuri uyu wa Kabiri Nyakanga 2024 ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza Aho imbaga y’abaturage yagaragaje akanyamuneza n’umunezero mu kwishimira imigabo n’imigambi iri shyaka ribazaniye.
Abiganjemo urubyiruko n’abakuze nibo bari biganje mubari bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza DGPR barazwe n’umudiho wikiranwaga n’akamwenyu mu maso.
Hon Dr Frank Habineza Perezida w’iri shyaka akaba Kandi Kandida ku mwanya wa Perezida, mu ijambo rye ryarimo umunezero no kwishimira cyane abaturage ba Mahoko bamwakiranye urugwiro akaba yabifurije umugisha uturuka ku Mana.
Yagarutse ku musoro w’ubutaka udakwiye ubutaka babuhawe n’Imana nta mpamvu yo kubusoresha ati “ Nimudutora tuzakuraho burundu umusoro w’ubutaka”
Akaba avuga ko nta mpamvu yo gufungirwa umusoro uwo ariwo worse.
Agaruka kuri TVA cg se umusoro w’inyongeragaciro avuga ko nibatora DGPR umusoro wa TVA uzava kuri 18% umanuke ugere kuri 14%.
Ibi bizafasha abaturage kugira icyo batunga mu gihugu, umubare w’abahunga igihugu kubera umusoro babireke ndetse n’abahunze imisoro bahunguke.
Nanone kugabanya TVA bizafasha abaguzi kubona ibicuruzwa ku giciro gito.
Yagarutse nanone ku bantu bafungirwa muri za transit center zirimo iya Nyabwishongo mu KARERE ka Rubavu, avuga ko niba DGPR bazakuraho burundu za transit centers Aho ziri hose mu gihugu.
Ibi Kandi akaba yabihuje n’abafungwa mu minsi 30 y’agateganyo avuga ko nibatora DGPR bazakuraho burundu igifungo cy’iminsi 30 ndetse abafunzwe bazahabwa na leta indishyi z’uko bafungiwe ubusa.
Ku babafunze avuga ko bagomba kubibazwa kuko bazaba bahombeje leta. Akaba avuga ko nabo bazabibazwa nk’uko n’abandi bakozi ba leta bahombya leta babibazwa.
Abaturage bagaragaje ibyishimo byinshi mu ijambo rya Hon Frank Habineza banyuzagamo bagakoma amashyi ubundi bakanamwenyura.