Connect with us

NEWS

RDC: Minisitiri Kayikwamba yakubise igihwereye imbere ya Arsenal FC

Published

on

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) Therese Kayikwamba Wagner, yasuzuguwe bikomeye n’Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal. Ni muri gahunda iki gihugu cyafashe yo kujya kuganira n’iyi kipe ngo ihagarike amasezerano ifitanye n’igihugu cy’u Rwanda yiswe Visit Rwanda.

Ubwo yari I Londre mu mpera z’icyumweru gishize, Thérèse Kayikwamba Wagner, kugira ngo agaragaze impungenge z’uko u Rwanda ku gushyigikira umutwe witwara gisirikare wa M23, yavuze ko yagerageje guhura n’abayobozi ba Arsenal kugira ngo baganire ku masezerano yo gutera inkunga iyi kipe ya Visit Rwanda.

Minisitiri Kayikwamba avuga ko, Arsenal, imwe mu makipe azwi cyane ku Isi muri Premier League ifite abafana benshi muri Afurika, yahisemo kutamusubiza.
Iki gihugu cyakunze kwishingikiriza raporo itavugwaho rumwe y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko abasirikare ba Leta y’u Rwanda 3000-4000 bafatanya na M23 mu burasirazuba bwa DRC. Icyakora, u Rwanda rwakomeje guhakana ko ingabo zarwo zinjiye muri iki gihugu kandi ruhakana inshuro nyinshi gutera inkunga inyeshyamba za M23 zo zemeza ko umuterankunga wabo wa mbere ari Guverinoma ya Congo kuko ari yo yambura ibikoresho bya gisirikare ikoresha iyo babitaye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC Madame Therese Kayikwamba Wagner ntiyahiriwe mu Bwongereza

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Guardian yagize ati: “Twasabye guhura na Arsenal, ariko ntibatuvugishije cyangwa ngo bemere ubusabe bwacu. Ntabwo twabonye igisubizo. Ikigaragara ni uko badashaka guhura natwe. ”

Umwe mu bagize itsinda rya diaspora y’Abanyekongo i Londres, wasabye ko izina rye ritatangazwa, yavuze ko igisubizo cya Arsenal ari “igitutsi gikabije” ku bo yavuze ko ari “miliyoni” z’abafana mu gihugu kingana n’u Burayi bw’Uburengerazuba.

Ibinyuranye n’ibyo, indi kipe ikomeye mu Burayi ifitanye amasezerano n’u Rwanda ya Bayern Munich yo mu Budage, yo ivuga ko yohereje abakozi babiri mu Rwanda gukurikirana uko ibintu bigenda kandi iri kuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage.

Mbere y’uko Wagner agera i Londres yari yasabye abayobozi ba Arsenal guhagarika ibyo yise amasezerano ariho “ibizinga by’amaraso”na Visit Rwanda.
Hagati aho, biteganyijwe ko amasezerano ya Arsenal n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, yatangiye kuva mu 2021, bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni 10 z’Ama-Pound ku mwaka akazakomeza kugeza umwaka utaha.

Alphonse Munyankindi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *