NEWS
Polisi yarashe umuyobozi w’akagari I Rubavu
Umupolisi yarashe umuyobozi w’akagari ushinzwe iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, avuga ko yamwitiranyije n’umugizi wa nabi.
Byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO w’akagari yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi bagatabaza.
Polisi ubwo yahageraga yamwibeshyeho imurasa akaguru
Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu, ACP Rutikanga Boniface yemere Bwiza dukesha aya makuru ko uko kurasa umukozi w’akagari byabayeho.
Yagize ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje.”
ACP Rutikanga yunzemo ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje kuburyo hari n’abandi bashobora gufatwa.
Polisi yahumurije abaturage ibizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, mbere yo kubasaba ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe, kuko bitanga umusaruro.
Uwarashwe akaguru ari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi, akaba ari ahasanzwe hakirirwa indembe.