Connect with us

NEWS

Perezida wa Sena Dr Kalinda yavuze ibintu bikomeye ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame

Published

on

Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba n’Umurwanashyaka w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD), Dr Kalinda Fancois Xavier yasabye abayoboke b’iryo shyaka n’abaturage muri rusange gutora Paul Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda kuko ibikorwa n’ibigwi bye byivugira.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo yari yifatanyije n’abarwanashyaka ba PSD mu Karere ka Muhanga, mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida Perezida n’abakandida Depite bayo yifuza ko bayihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

 

Mu ijambo rye Perezida wa Sena yarondoye ibikorwa bitandukanye Paul Kagame yagejeje ku baturage bikabateza imbere ari na yo mpamvu akwiye gutorwa agakomeza kuyobora u Rwanda.

 

Yahareye ku bikorwa remezo agaragaza ko ingo nyinshi zamaze kugezwamo umuriro w’amashanyari ku buryo ziri ku gipimo kiri hejuru ya 70%.

 

Dr. Kalinda yavuze ko amazi yegerejwe ku baturage ku buryo nta muturage uvoma kure nk’uko byahoze mbere.

 

Yahamije ko ibikorwa by’Umukandida Perezida, Paul Kagame byivugira, bityo asaba abaturage kumutora bose.

 

Yagize ati: “Mu by’ukuri ibigwi bya Paul Kagame birivugira. Bishingiye ku bikorwa bye, ndahera hafi kuri manda ya Guverinoma isojwe. Paul Kagame yari afite gahunda yo kwihutisha iterambere, yari ihagaze ku nkingi nkuru eshatu, Imibereho myiza, imiyoborere n’Ubutabera.

Mu bukungu ndabamenyesha ko ubungu ikigero cy’ubukungu uyu munsi kigeze kuri 7%, muri 2017 cyari kuri 3,9%, ibyo rero biragaza ko intego yari afite mu rwego rw’ubukungu zagezweho ku kigero cyo hejuru.”

 

Yavuze ko ibikorwa remezo byateye imbere mu buryo bugaragara aho imihanda myinshi y’imihahirano ihuza uturere n’ibindi byagaragaje imbaraga zashyizwe mu guteza imbere ibikorwa remezo.

 

Ati: “Ubungubu ikigero cy’amashanyarazi kiri hejuru ya 70%. Ubu yarakwirakwijwe mu bigo byose, haba no mu ngo z’abaturage benshi baracana amashanyarazi, n’aho yaba ataragera ejo cyangwa ejobundi azayatugezaho. Ubu nta Murenge n’umwe utarimo amashanyarazi.”

 

Yerekanye ko Paul Kagame yafashije abaturage koroshya itumanaho bakaba babona servisi bitabagoye. Yanavuze ko ubu mu rwego rw’ubuzima abaturage batakirembera mu ngo kuko begerejwe amavuriro ndetse icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda kiri hafi ku myaka 70.

 

Perezida wa Sena Dr Kalinda yasabye abarwanashyaka ba PSD bagenzi be, ko bazatora abakandida Depite b’iryo shyaka na bo barimo kwimamariza kuba Abadepite, kugira bazakomeze gufasha Paul Kagame kugeza Abanyarwanda ku iterambere.

 

Visi Perezida wa mbere wa PSD, Muhakwa Valens yavuze ko ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, n’abakandida Depite ba PSD, birimo kugenda neza, kandi imigabo n’imigambi y’iryo shyaka abaturage bayumva bityo hakaba hari icyizere ko abo bamamaza bazabatora.

 

Ati: “Igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Muhanga uyu munsi cyagenze neza, abaturage bakitabiriye bumvise ko bazatora Paul Kagame kandi twizeye ko intsinzi tuzayegukana. No ku mwanya w’abakandida Depite, ibitekerezo twababwiye dushyize imbere muri iyi manda ya 2024-2029, ni ibitekerezo na byo bashimye kandi bigaragaza ko bazakomeza kubiganira n’abandi kugeza tariki ya 13 ubwo ibikorwa byo kwamamaza bizaba bisozwa.”

 

Ibyo bikorwa byo kwamamaza bya PSD, mu Karere ka Muhanga byitabiriwe n’abaturage benshi b’ako Karere n’abo mu Turere bihana imbibi twa Kamonyi ndetse na Ruhango.

Bamwe muri bo babwiye Imvaho Nshya ko na bo bazatora Kagame Paul kuko yabagejeje ku iterambere mu buryo bugaragara.

 

Nzeyimana Gerard wo mu Karere ka Muhanga ati: “Kongera gutora Paul Kagame ni ukongera ibikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere. Ni intwari yacu rwose.”

 

Nyirahakizimana Jacqueline wo mu Karere ka Ruhango ati: “Tugomba kumutora kuko nta wundi twatora watugejeje ku bikorwa nka biriya. Dufite amavuriro hafi, imihanda, Girinka ni byinshi ntabwo wabirondora”.

 

Banavuga ko kandi bazatora abakandida depite ba PSD, kuko imigabo n’imigambi yabagejejeho yabanyuze.

 

Imwe muri iyo migabo n’imigambi, PSD igaragaza, harimo ko izaharanira ko abagore n’abagabo bahabwa imyanya ingana mu nzego zifata ibyemezo, bose bakagira 50%, aho kuri ubu abagore ari 30% muri izo nzego.

 

Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage PSD kandi iharanira ko izakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bagire imibereho myiza kurushaho.

 

PSD kandi izakomeza guteza imbere siporo mu gihugu hose kuko ari umuti uvura kandi ugakiza indwara zitandura, n’ibindi bitekerezo bigana ku iterambere ikomeje kugaragaza.

 

PSD ikomeje ibikorwa byo Kwamamaza Paul Kagame n’abakandida depite bayo 59, aho isobanurira abaturage ko gutora Paul Kagame ari ukureba ahari ishusho y’igipfunsi, mu gihe gutora abakandida depite bayo ari ku kirango cy’ishaka ryeze ripfumbatijwe mu kiganza.

 

Nk’uko biteganywa n’amabwiriza n’amategeko ya Komisiyo y’Amatora (NEC), ibikorwa byo kwamamaza abakandida Perezida n’abakandida Depite bizasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024. Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki ya 14 kugeza kuri 16 Nyakanga 2024.