Connect with us

NEWS

Perezida Museveni yaburiye abapasiteri bavuga ko bavura indwara

Published

on

 

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, kuri iki Cyumweru, itariki 15 Ukuboza 2024, yatangaje imigambi yo gutangira gukurikiranira hafi ibikorwa by’abayobozi b’amadini bavuga ko bakora ibitangaza byo gukiza indwara.

Ibi Museveni yabitangaje ubwo yari yagiye yari yagiye gutangiza itorero rya Temple Mount Church of All Nations, urusengero runini cyane ruherutse gufungurwa i Mulago muri Kampala ruyoborwa na Prophet Samuel Kakande.

Imbere y’ibihumbi by’abayoboke b’iri torero baturutse muri Uganda no mu bindi bihugu bya Afurika, Perezida Museveni yavuze ko guverinoma igomba gushyira ku munzani ubwisanzure bw’amadini no kurinda ubuzima bw’abaturage no kubarinda kuriganywa.

Museveni yagize ati: “Tuje gukira, iyi ni inshuro ya kabiri yanjye hano. Ubwo nazaga, nabonye Pasiteri Kakande akiza abantu bamwe. Noneho nongeye kugaruka. Rero tugiye gushishikazwa no gukiza kwawe. ”

Museveni yashimangiye ko nubwo imikorere y’amadini ikwiye kubahwa, ibyo gukiza indwara bigomba gusuzumwa mu buryo bwa gihanga nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Yakomeje agira ati: “Niba Ukiza, leta ni umugenzuzi mwiza. Iyo ari ibicuruzwa by’inganda, hari urwego rwitwa National Bureau of Standards. Ku gukiza, hari inzego z’ubuzima za kinyamwuga zigomba kubijyamo,”

Museveni yemeje ko ari ngombwa ko habaho inyandiko zo kwa muganga zemeza uko gukira kw’ibitangaza.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *