NEWS
PAPA FRANSISIKO YAKIRIYE PEREZIDA WA UKRAINE
Ku wa 10 ukwakira 2024 vatikani yari yasohoye itangazo rivugako papa FRANSISIKO azakira prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuri uyu wagatanu tariki 11 ukwakira 2024 isiha yi saa tatu ivatikani kumasaha yaho.
Bibaye inshuro ya gatatu papa FRANSISIKO ahuye na prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuva igihugu cye cyaterwa nu burusiya.
Vatikani ntiyahwemye kugaragaza ko yifuza ko intambara y’u Burusiya na Ukraine yahagarara. Uretse kuba Papa Fransisiko yarahuye na Zelensky, Vatikani yagiye ishyiraho izindi gahunda zigamije guhagarika iyi ntambara.
Muri rwego rwo kugarura amahoro muri Ukraine, Papa Fransisiko yashyizeho Karidinali Matteo Maria Zuppi, wa Bologna, nk’intumwa idasanzwe ya Papa muri iki kibazo. Kugera ubu Karidinali Zuppi, yaganiriye n’impande nyinshi zifite uruhare muri iyi Ntambara harimo u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu byo Vatikani isaba uretse guhagarika intambara, inasaba ko imfungwa z’intambara zafashwe n’abarusiya zarekurwa.
ISINGIZWE ERASME DIDIER