Connect with us

NEWS

Nyanza: Abasaga 500 bamaze imyaka 10 bishyuza ingurane z’ahakozwe icyuzi gihangano cya Bishya

Published

on

 

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyanza bari bafite imirima ahakozwe icyuzi gihangano cya Bishya, bavuga ko imyaka ibaye 10 babariwe amafaranga y’ingurane ku byabo byangijwe n’ubu bakaba batarayabona kandi ngo ntibahwemye gusiragira mu buyobozi bishyuza.

Icyuzi gihangano cya Bishya kiri hagati y’Imirenge ya Rwabicuma, Busasamana na Mukingo.

Abaturage bari bafite imirima mu kabande ka Bishya hatarahangwa iki cyuzi ndetse n’abari bafite ubutaka ku nkengero z’iki cyuzi, bavuga ko imyaka ibaye 10 basiragira ku ngurane babariwe.

Aba baturage basaba ko bahabwa ingurane y’ibyabo byangijwe ntibakomeze guhera mu gihirahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ikibazo cy’ingurane zabo cyatangiye gukurikiranwa ku bufatanye na WASAC kugira ngo bishyurwe ku buryo uyu mwaka uzashira iki kibazo cyakemutse.

Kugeza ubu abaturage 102 nibo bamaze kwishyurwa ingurane zabo muri 586 bagomba kwishyurwa aho aba bishyiwe asaga miliyoni 22 Frw, ni mu gihe abasigaye baberewemo miliyoni 66 Frw.

Icyuzi cya Bishya mu Karere ka Nyanza gitanga amazi ku ruganda rw’amazi ruyakwirakwiza muri aka Karere ndetse no mutundi Turere nka Huye na Ruhango.

 

source: RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *