NEWS
Nyabihu : Dr Frank Habineza n’ishyaka DGPR bakoze ku mutima wa benshi
kuri uyu wa kabiri Nyakanga 2024 mu KARERE ka Nyabihu mu gasanteri ka Mukamira,abaturage ndetse na bamwe mu basirikare bashimiye Dr Frank Habineza bamwifuriza kuba Commandant in chief.
Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Modeste umurwanashyaka ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) mu ntara y’iburengerazuba yakira abashyitsi yagarutse ku butumwa yahawe n’abasirikare ndetse n’abahinzi muri aka KARERE.
Ati ” Ubwo Dr Frank Habineza yaherukaga muri aka KARERE akazamuka imwe mu misozi y’aka KARERE, yasabye ko abasirikare basirikare bashyirirwa icyogajuru kizajya kizafasha kurinda umutekano kikabafasha kuborohereza ibijyanye n’umutekano”
Ati” Abasirikare bishimiye ko icyo cyogajuru cyabonetse haboneka ibirenze 3 byabafashije kurinda umutekano. Baboneraho kumusaba ko yazababera umugaba mukuru w’ikirenga”
Ku bahinzi bavuga ko ubwo yaherukaga muri aka KARERE yari yagejejweho ko ikibazo cy’ifumbire yabuze kubera intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Nyuma yaje kubavuganira babashyiriraho uruganda rubakorera ifumbire rwaje hano mu KARERE.
Dr Frank Habineza mu ijambo avuga ko amaze kugenderera aka KARERE inshuro zigera kuri 5, azamuka ikirunga cya Bisoke inshuro 3. Akaba avuga ko Ari inshuti ikomeye y’abaturage ba Nyabihu.
Ku birebana n’icyogajuru, yavuze ko ibyo yabivugiye muri aka KARERE Ari ahitwa I Shyira. Ati:” Ndashimira leta y’u Rwanda kuba yarabyumvise igakemura ikibazo cy’ibyogajuru.”
Akomeza avuga ko ibijyanye n’umutekano bikomeza kwaguka kuko mu gihugu cy’abaturanyi havugwa ibibazo by’umutekano bishobora byagira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda.
Hon Dr Frank Habineza yongeye kugaruka ku misoro itangwa kuri Diplome z’abaganga ko bidakwiye ko umuntu asorera diplomu bikaba bitumvikana uburyo abaganga aribo binyine basabwa umusoro kuri diplomu.
Nanone Kandi yavuze ibijyanye no kwishyura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Aka atumva impamvu uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bisorerwa. Ati : ” Perimi tuyifata nka Licence ni gute umuntu ahora yishyura licence Kandi igakorerwa abatwara ibinyabiziga gusa.”
Nyuma yo kwakira n’isinzi ry’abaturage ba Nyabihu ishyaka DGPR ryakomereje ibikorwa byaryo mu KARERE ka Rubavu mu gasanteri ka Mahoko.