Connect with us

NEWS

Nidutorwa tuzaca burundu akarengane no gufungirwa ubusa

Published

on

Umuyobozi w’ishyaka DGPR Green Party Dr Frank Habineza yabwiye abaturage b’umurenge wa Busoro mu KARERE ka Nyanza ko naramuka atowe azaca burundu akarengane ndetse no gufunga burundu ibigo bya Transit Center. Ibi yabitangarije mu bikorwa byo kwiyamamaza byabereye muri uyu murenge kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kamena 2024

Ku munsi wa gatandatu ishyaka DGPR ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza ku mwanya wa Perezida Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka bagera kuri 50.

Bwana Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w’ishyaka akaba Kandi Ari umuyobozi ukuriye ibikorwa byo kwamamaza muri iri shyaka.

Avuga ko ubushize baje hano basaba amajwi ariko baza kubona imyaka 2 mu nteko ishinga amategeko.

Hari ibyo batemeraga cyane ku birebana no kubungabunga ibidukikije.

Ubwo yari muri Pack avuga ko hari amamiliyari menshi yagarujwe babigizemo uruhare.

Arifuza ko kuri uyu munsi bakora ibishoboka byose umukandida wabo akinjira mu Rugwiro.

Ati” Nk’uko yitwa Habineza muri we harimo ineza ninayo azaniye abanyarwanda”

Bimwe mu byo ishyaka ryakoreye ubuvugizi harimo kongera umushahara wa mwarimu. Babanje kujya babongerera 10% imyaka 2 ariko akabona nta gihindutse bijyanye n’isoko. Banejejwe n’uko imishahara ya mwarimu izamuka hamwe n’imishahara y’abapolisi n’abasirikare.

Bari basabye ko amafaranga ya Buruse yongera iva kuri 25000 igera kuri 45000.

Mu bindi byagezweho ni gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Basabye ko hababo ba noteli bigenga biza gucamo ubu akazi karagenda neza.

Ati ” Rero nimudutera inkunga hari imishinga minini yo guhanga umurimo izongerwamo.”

Agaruka ku musoro w’ubutaka bagamije gukuraho gukodesha ubutaka.

Umusoro bifuzaga ko uvaho burundu ariko biranga ariko uragabanywa UVA ku mafaranga 300 ugera ku mafaranga 80.

Mu ijambo rye Umuyobozi wa Green Party Dr Habineza Frank yagarutse byo byagezweho. Avuga ko myaka 6 bamaze mu nteko ishinga amategeko babigezeho ku kigero cya 70% bikaba bitanga icyizere ko ibyo bifuza bazabigeraho.

Ati ” Nimudutora ntimuzicuza kuko turi ishyaka ritabeshya Kandi ibyo twiyemeje bizagerwaho. ”

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri barishimira ko yagezweho ariko icyo bifuza n’uko barira ahantu heza bakareka kurira mu mashuri bigiramo.

Kuri gahunda y’ibigo by’inzererezi Perezida w’ishyaka aravuga ko ibigo by’inzererezi cg se transit center zizavanwaho nibatorwa.

Nanone Kandi ku birebana no gufungwa by’agateganyo bikwiye kuvaho kuko bituma abantu batakaza agaciro.

Nibatorwa bazongerera ubushobozi RIB n’umushinjacyaha ndetse n’abunzi kugira ngo abantu bareke gufungirwa ubusa.

Abafungiwe ubusa ngo ntatorwa azakuraho burundu ibyo gufungirwa ubusa ndetse abafunzwe by’agateganyo bagafungirwa ubusa bazahabwa indishyi z’akababaro ku bafunzwe nta mpamvu.

Mu rwego rwo kurandura ubukene hazashyirwaho ikigega cyo guteza imbere y’ubuhinzi n’ubworozi kizafasha abahinzi bose bashaka kwiteza imbere binyuze mu buhinzi cg ubworozi bakora.

Avuga ko namara gutorwa azasaba ONU gutanga indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi ndetse na leta y’u Rwanda.

Asoza avuga ko nibamugirira icyizere ko batazicuza Kandi ko bazagira igihugu cyiza.